samedi 25 juin 2011

turinde abana bacu umusonga tubakingiza hakiri kare


par Uwase Muvunyi Denise, 25 juin 2011, à 06:06
Abanyarwanda basabwe gusobanukirwa indwara y’umusonga, bakayirinda abana kuko ibibasira. Ibi byatangajwe n’ishyirahamwe ry’abaganga b’abana mu Rwanda rifatanyije na Minisiteri y’ubuzima, mu cyumweru cyari cyahariwe ubuzima bwiza bw’umwana n’umubyeyi, nk’uko tubikesha Ikinyamakuru Imvaho Nshya.
Umusonga ni indwara yica abana benshi bari munsi y’imyaka itanu. Buri masogonda 20 ubuzima bw’umwana buratakara. Ku mwana umwe wicwa n’umusonga mu bihugu bikize, abarenga 2.000 baba bapfuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Nyamara, nk’uko tubikesha ishyirahamwe ry’abaganga b’abana mu Rwanda,   umusonga ni  imwe mu ndwara zishobora kwirindwa ku isi. Ibikoresho bya ngombwa  ngo birahari uhereye ku bijyanye no kuwirinda kugeza ku bivura abana bagakira.

Kurwanya umusonga birashoboka. Dr Musiime Stephenson na Dr Lisine Tuyisenge, bamwe mu bagize iryo shyirahamwe ry’abaganga b’abana, babwiye Imvaho Nshya ko  Imibare yerekana ko ubuzima bw’abana barenga miliyoni bushobora gukizwa buri mwaka hakoreshejwe inkingo ndetse no kwegereza abarwayi imiti.

Abo baganga bagize bati “Dufatanyije, indwara y’umusonga yaba iya mbere mu zigomba kwitabwaho mu buzima bw’abana ndetse hakabaho no gushora imari mu buryo bwo kuyirinda.”

Umusonga ni ndwara ki?

Umusonga ni indwara ifata ibihaha, ikagaragazwa n’ inkorora, umuriro, ndetse no guhumeka nabi.

Habaho Umusonga w’igikatu wica. Nk’uko ubushakashatsi mu buvuzi bubyerekana, ngo  habaho abana bashobora kwandura umusonga kurusha abandi.

Nko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere,  ngo abana bari munsi y’imyaka 5 by’umwihariko, abatagejeje ku myaka 2 bibasirwa n’umusonga. Hari kandi abana babana n’abanywi b’itabi  ndetse n’ababa ahantu hari umwuka udasukuye ( inzu bacanamo cyangwa inzu ibamo amatungo n’abantu). Na none, Abana babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA cyangwa izindi ndwara ( bwaki, umutima) ndetse n’abana batonkejwe bihagije ( nibura amezi 6) bashobora kwibasirwa na yo.

Ibiranga umusonga

Umusonga uterwa na Mikorobe zimwe na zimwe cyane cyane bagiteri ( pinemokoke na Hemofilus) na za virus nk’itera iseru.

Ibimenyetso by’umusonga ni  inkorora , kugira  umuriro, guhumeka nabi ( guhumekera hejuru, imbavu zikagwamo ndetse umwana akarira).

Zimwe mu ngamba zo kwirinda umusonga, ni ugukingirwa.

Dr Musiime Stephenson na Dr  Lisine Tuyisenge babwiye Imvaho Nshya ko urukingo ari  uburyo bukomeye bwo kwirinda umusonga. Mu Rwanda hakaba hari amahirwe  y’uko  urukingo rw’umusonga ruhari, ku nkunga y’Umuryango Mpuzamahanga utanga inkingo witwa GAVI (Global Alliance For Vaccines and Immuniziation) rukaba rutangirwa ubuntu ku bana.

Icyo  ababyeyi basabwa ni  ukubahiriza gahunda y’inkingo zose zateganijwe. Banibutswa  kandi  kugira isuku (gukaraba intoki, kudatekera mu nzu abantu bararamo no kutanywera itabi mu ruhame, birinda kuka imyotsi y’itabi abana babo).  Mu kwirinda umusonga,  Ababyeyi basabwa konsa umwana igihe kirekire, kunoza imirire y’umwana, kwihutira kugeza umwana wagaragaje ibimenyetso by’umusonga ku mujyanama b’ubuzima kugira ngo amugeze ku baganga babyigiye.

Iyi nkuru tuyikesha: www.orinfor.gov.rw
Ifoto: vidome.com

Uwase Muvunyi Denise/Umuganga.com




Soma izindi nkuru bijyanye

1 commentaire:

Rwanda Sports Updates a dit…

please mothers it u who have to save lives if ur kids