
Kuri uyu wa kane, tariki ya 12 Gicurasi, Minisitiri w ‘Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yasuye abarwayi bakomerekeye mu mpanuka yabereye mu gihugu cya Tanzania mu cyumweru gishize. Abo barwayi bakaba barwariye mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali.
Ubwo yari aho abo barwayi barwariye mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisari, Minisitiri Binagwaho yasobanuye ko bamwe muri bo bari bacyuwe abandi bari mu bitaro bakaba bari batangiye kumererwa neza.Dr Agnes Binagwaho akaba yarihanganishije abo barwayi kandi anavuga ko yifatanije n’imiryango yaburiye abayo muri iyo mpanuka.
“Nifatanije na bo mu bibazo bahuye na byo kandi guverinoma irihanganisha imiryango yaburiye abayo muri iyo mpanuka,” Binagwaho.
Dr. Binagwaho akaba ashimira inzego zose zagize uruhare mu butabazi bw’abahuye n’iyo mpanuka. Muri zo nzego hakaba harimo igisirikari cy’u Rwanda cyohereje indege ya kajugujugu yo gutabara abo izo nkomere.
Abarokotse iyo mpanuka ni bo barimo kwitabwaho mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali.
Tubabwire ko abahuye n’iyo mpanuka ari abari bagize korali Amdassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa karindwi ubwo bari bavuye mu gihugu cya Tanzania mu rwego rwo kubwiriza ubutumwa bakoresheje indirimbo.
Ifoto: www.moh.gov.rw
Uwase M. Denise/Umuganga.com
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire