dimanche 3 juillet 2011

Sobanukirwa n’ibimenyetso biranga umurwayi wa apandisite (appendisitis)


Tumenyereye kumva ngo umuntu bamubaze apandisite ndetse ukumva ko hari n’abo yahitanye. Umuntu ashobora kwibaza ibimenyetso byako ndetse n’inkurikizi zaza nyuma yo kukabaga.
Apandisite cyangwa se ishyira mu kinyarwanda ni agahago gato gasa n’agafashe ku rura runini, mu ruhande rw'iburyo bw' inda y’umuntu. Abahanga bavuga ko mu myaka myinshi yashize cyera cyane, aka gahago kaba kari gafite akamaro, ariko kugeza ubu batangaza ko abantu batagakeneye cyane, bavuga ko  umwana muto umufashe ukamubagaho  aka gahago yabaho neza nyuma ya byo, bityo bakaba bavuga ko mu by’uk uri aka gahago,  ahanini utagafite nta kibazo agira,n’umenye ko agafite akakivuza kataraguhitana.

Iyo aka gahago gahuye n'ikibazo, yaba ku bana cyangwa abakuru  haba habayeho ikibazo mu rura ni bwo bavuga ko umuntu yarwaye apandisite.

Ahanini, ngo nta gitera uburwayi bw 'aka gahago, ariko iyo hagize ikijyamo nk’amabuye n’indi myanda urura ruba rutabashije gutambutsa, bishobora kukangiza bikanakaziba bityo umuntu akaba yagira ibibazo bikomeye birimo no gupfa.
Uburwayi bw’aka gahago ntibwandura , bisobanura ko utakandura bivuye ku wundi muntu ukarwaye, ariko nta n’icyo wakora ngo ube wabyirinda.

Ni gute abantu bamenya ko barwaye apandisite?

Abantu bagira ibimenyetso bitandukanye ku burwayi bw’iyi  ndwara  iyo barwaye apandisite. Uyirwaye ashobora kumva asa n’urwaye igifu cyangwa akumva ibyo yariye byanze kumushiramo, mbese akumva yabyimbye.

Akenshi, ibimenyetso bya mbere ni ukuribwa mu nda, hafi mu mukondo akaba ari ho  uyirwaye abyumvira. Ubwo buribwe  bukaba bwatera ubufite kutabasha kugenda neza cyangwa kunyeganyega, gusimbuka, gukorora ubabara , ndetse no guhumeka cyane.
Kuri bamwe na bamwe, kuruka bihita biza. Nyuma y'amasaha make ,ububabare butangira gukwira impande zose z’inda, zirimo urw’iburyo kandi bushobora no kwiyongera aho bwatangiriye..

Umuntu  urwaye  apandisite  ngo ntapfa kumva afite inzara. Bamwe  mu bayirwara  ngo ntibakunda kugenda cyane ahubwo bakunda kwiryamira kuko ari byo bibagwa neza.

Nk’uko byemezwa n’impuguke mu by’ubuzima, ngo apandisite ni indwara ishobora kuvurwa igakira, iyo ivuriwe igihe, ariko iyo bitinze ishobora guhitana uyirwaye. Ku bw’ibyo, abantu bakaba bakangurirwa kwegera muganga igihe cyose bumva mu nda bitagenda neza kugira ngo muganga asuzume niba atari iyo ndwara ishobora kumwambura ubuzima mu gihe itavuriwe ku gihe.

Tubikesha : www.webmd.com/digestive
Ifoto : webmd.com
UWASE Muvunyi Denise

Aucun commentaire: