jeudi 13 octobre 2011

Ibinyobwa bitera imbaraga byaba bifite ingaruka mbi ku bana bato

Ibinyobwa bitera imbaraga ngo byaba bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abana ahanini ngo izo ngaruka zikaba zishingiye ku byo ibyo binyobwa biba bikozemo.
Ku babyizeho, basanga iyo ibyo binyobwa bikoreshejwe cyane n’abana bato bibatera ibibazo. Abaganga bavuga ko abana bato batakagombye gufata bene biriya binyobwa.

Ngo ibintu bikomeye bituma ibyo binyobwa  biba bibi ku banana ibyo bikozwemo  nka kafeyine n’ibisa nka byo; bikaba bizwi ko biteza gutera cyane k’umutima n'imfu zitunguranye, nk’uko tubikesha umwanditsi mu gitangazamakuru cyitwa journal pediatrics.

Dr Stevev Lipshultz, Umuyobozi  w’Ubuvuzi bw’abana mu Bitaro bya Kaminuza yigisha iby’Ubuganga  y’i Miami yavuze ko ababyeyi  bagomba kurinda abana babo ibi binyobwa bitewe n’icyegeranyo yakoze ari kumwe n’abanyeshuri baho, bagaragaje ko ibinyobwa byongera imbaraga  biba byifitemo  kafeyine. Nk’uko byavuzwe haruguru bikaba  byateza isesemi  no guhitwa. Abahanga bavuga ko bigomba kurwanywa nk’uko barwanya itabi inzoga zisindisha bigashyirirwaho n’ubuvuzi bwimbitse.

Ku bana benshi, urubyiruko, n’abantu badakuze cyan, bamwe muri bo ngo ingaruka z’ibyo binyobwa ntizibura kubagaragaraho ku babifashe ku buryo burenze urugero.

Icyo cyegeranyo cyerekana ko mu myaka 20 ishize ibinyobwa bitanga imbaraga ngo ari bimwe mu byinjirije Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi bifatwa cyane. Mu mwaka wa 2011 hagurishijwe ibifite agaciro k’amadorari miliyari 9 zose. Ubushakashatsi  bwagaragaje ko kimwe cya gatatu cy’abana n’abakuru buri gihe bafata ibi binyobwa kandi ngo ingaruka zikaba zidatinda kubagaragaraho iyo babifashe igihe kirekire.

Icyo cyegeranyo kivuga ko ibyo binyobwa biba birimo ibisindisha ku rwego ruto na kafeyine kandi kikavuga ko uburyo bafata ibinyobwa bidasembuye bakabivanga n’ibisembuye bigira ingaruka mbi ku buzima.

Ikigo gishinzwe gupima ibiyobyabwenge mu biribwa no mu binyobwa  cyashyizeho gahunda ya code zizajya zipima ibinyobwa bitera ingufu kugira ngo hamenyekane niba nta dose nyinshi irenze urugero baba bashyizemo. Kuva mu Ukwakira kugeza mu Ukuboza hagaragajwe imibare 677 yabyo, muri uyu mwaka hamaze kugaragara 331.

Ibyatangajwe mu mwaka  wa 2011 byagaragaje ko hariho abana bangijwe n’ibi binyobwa. Umubare ugaragaza ko abana 300 ari bo bari bihumanye kuri ubwo buryo. Kimwe cya kane cyabo bari munsi y’imyaka 6, ku mibare yakozwe n itsinda ryabigenzuraga.
Iyo mibare rero ikaba igaragara nk’aho ari  mito bitewe na miliyoni 2 zigaragazwa buri mwaka ku binyobwa  bihumanye. ariko imbonerahamwe  yatanzwe mu cyegeranyo cyerekanye , ibimenyetso by’uwatewe ibibazo n’ibi binyobwa ngo bikaba ari isereri, umuvuduko mwinshi   w'umutima ,kuribwa mu gatuza, umuvuduko mwinshi w’amaraso,ariko ntibitere imfu z’ako kanya.

 Dr Marcie Scheiner (Greenuich,Connecticut), Inzobere mu buvuzi akaba n’umwe mu bagize  komite y’imirire yagize ati "biriya binyobwa nta nyungu bifite nta n’umwanya bifite mu byo abana bagomba gufata mu mirire yabo."

Tubikesha: Associated press
Ifoto: mimi-rider.skyrock.com

UWASE Muvunyi Denise

Aucun commentaire: