Hari imiti usanga abantu bakoresha mu kongerera imbaraga umubiri wabo, cyane abakinnyi n’abacuranzi mu rwego rwo kwimara ubwoba no kongera ingufu, nk’uko tubikesha igitaboTthe Adolescent cyanditswe na F. Philip Rice aho yanditse ku mikoreshereze y’umuti witwa anabolic steroid akaba yaranagaragaje ingaruka zawo.
Mu gihe habaga amarushanwa amwe n’amwe mu mikino ya olympics, benshi mu bahatanaga byagaragaye ko bakurwaga mu mikino kubera gukoresha imiti yitwa anabolic steroids, aho byagaragaye ko abakinnyi bayikoreshaga mu bihe byose babaga bari mu marushanwa. Uwitwa Fuller na La Fauntaine (1987) babajije aba-athletes 50 bari bakoresheje anabolic steroid, bari hagati y’imyaka 15 na 45 (impuzandengo y’imyaka 19). Nta tandukaniro hagati y'amashuri y’isumbuye n'amashuri makuru ryabonetse. Mu bakora imikino ngororangingo harimo abaterura ibyuma biremereye, abakina umupira w’amaguru n’abahanzi. Abo bantu bavuze ko icyabateraga gukoresha iriya miti kwari ugushaka instinzi no kuba ibihangange.Bagize bati «bagomba kutureka tukayifata kuko n’abakinnyi bo mu bindi bihugu bayifata.»
Kuba steroid yongera imbaraga, ikamara ubwoba, igafasha kongera imitsi ikayikomeza, ifite ibibazo byinshi itera uyifata nko kugira urwango, kwiyenza no kugira uburakari burenze urugero, kandi ngo uyifata agira ibyiyumviro byinshi byo kwica. Urwango nta handi arukura ni cya gihe arwana na bagenzi be n’igihe baba baharira. Ikindi ni uko iriya miti imwongererea kugira ubushake bwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina no kuba yakubita uwo babana igihe aba yayifashe.
Hari ibibazo byinshi bagira mu mubiri wabo nko kwangirika k’umutima, kurwara umwijima, kurwara mu myanya myibarukiro, kurwara igifu, kuba ingumba, no kugira ibibazo bimwe na bimwe mu buzima bw’umutwe, kimwe no kubura ibyiyumviro bisanzwe.
Abakinnyi benshi basa n’aho bitabareba bitewe n’uko badahita bagaragaza uburemere bw’ibibazo by’ubuzima.
Aba bakinnyi bavuga ko bashyira kuba ibihangage imbere kurusha ubuzima bwabo, bavuga ko bibaha amahirwe yo kugera ku byo bashaka kandi bagakora uko bashoboye mu kongerera umubiri wabo ingufu. Ngo niba umutoza akubwiye ko steroid zagutera imbaraga nta kuntu utazikoresha.
Ugereranyije igihe tugezemo no mu bihe byo mu myaka y’1980 byagaragaye ko abakinnyi b’icyo gihe batari barabwiwe ububi bw’iyi imiti.
Ifoto: nationalnursingreview.com
UWASE Muvunyi Denise/Umuganga.com
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire