Nyuma y’aho bigaragariye ko impamvu 3, ari zo:kunywa itabi, inzoga n'umubyibuho ukabije, ari byo ahanini bitera kanseri zo mu bwoko butandukanye, ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Havard bwagaragaje uburyo ushobora kwirinda kanseri.
ItabiGucana itabi byonyine bishobora kugutera kanseri zitandukanye zirimo iy'ibihaha, iyo mu ruhago rw'inkari, iyo mu ndurwe, iy’ibere n'izindi zitandukanye. N’iyo waba utarinywa mu bihe byinshi biroroshye ko wakwandura.
Dore inama zizagufasha kuva ku itabi:
Tangira ufate icyemezo cyo kutakira agatabi uhabwa na bagenzi bawe mu gihe ubasanze barinywa, kandi na bo nibabona ko watangiye kurigabanya ntibazagira ubushake bwinshi bwo kuriguha. Fata akanya k'iminota nka 20 ukore ibindi bintu bitandukanye mu gihe cyose wumva ugize ubushake bwo kunywa itabi. Sanga muganga umubaze niba yaguha imiti igufasha kureka itabi, wirinde kumira amacandwe mu gihe ukirireka, akenshi gerageza kuyacira ibyo bigufasha kugabanya umwuka w'itabi mu kanwa kawe.
Inzoga
Umubare munini w'abantu bakunze gufata ikigero cy’inzoga kingana n'ibinyobwa bibiri ku munsi ku bagabo n'ikinyobwa1 ku munsi ku bagore, ariko inzoga na yo ifite ingaruka nyinshi itera ubuzima bw’abantu, harimo kurwara kanseri yo mu mara, mu muhogo, mu kanwa, umwijima, ibere, ndetse n'izindi abashakashatsi badahita barondora.
Bishobora kuba ngombwa ko ujya mu munsi mukuru ukanywa n'inzoga. Kugira ngo ugabanye ubukare bw' inzoga mu mubiri wawe, gerageza kunywa izisembuye ubundi unywe izidasembuye kugira ngo biburizemo ubukare bw’izisembuye.
Irinde kunywa mu byiciro. Bavuga ko niba uri umugore unywa, nibura inyinshi zibe ibirahure 4. Ku mugore biba byiza ngo iyo afashe ibirahure 3, kandi akamenya gutandukanya iyo inzoga zamugezemo n’iyo zitamugezemo; ibyo bikamufasha kuba yakwihutira kujya kwa muganga igihe cyose abonye zamuganjije.
Umubyibuho ukabije
Ubu bushakashatsi bwatangaje ko iyo ufite umubyibuho ukabije utaba gusa ufite ibiro by’ikirenga, ko ahubwo uba ufite no kuba warwara kanseri zo mu bwonko, iyo mu mu rwungano rw'inkari, mu gasabo k'umurerantanga ku bagabo, na kanseri y’agasabo k'intanga ngore ku bagore.
Hari uburyo bagaragaje bwagufasha kwirinda umubyibuho ukabije:
Mu byavuye muri ubu bushakashatsi, bavuze ko umuntu agomba kujya yipimisha kenshi ibiro bye akanapima ibice bimwe na bimwe by'umubiri we nk'inda, mu gihe asanze bikabije, ngo ni byiza ko yagabanya ndetse agacunga imirire ye, yahitamo inyama n'amata birimo ibinure bike, agafata umwanya w'iminota 10 cyangwa 15 kandi akagendera kuri escalier kurusha uko yagendera muri asanseri. Buri gihe, ni byiza ko umuntu yakwihutira kubaza muganga igihe cyose agize ikibazo.
Tubikesha:Topsante.com
UWASE Muvunyi Denise
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire