samedi 20 avril 2013

Musore Dore Uko Wakurura Umukobwa udakoresheje Amafaranga

FOTO:GOOGLE
Ushobora kwibaza icy’ingenzi kugira ngo ukurure inkumi, aho benshi batekereza ko amafaranga ari cyo gikoresho gikomeye mu kuba Wabasha kwigarurira inkumi, nyamara urubuga rwa speakeseduction .com ruraduha uburyo bworoheye buri wese mu gikorwa cyo gukurura inkumi.


Amakuru dukesha urubuga umuganga.co avuga ko ngo niba ubonye amahirwe yo guhura n’inkumi gerageza kuyiganiriza uyibaza utubazo tworoheje kandi tumureba ariko nagera aho ashaka kukumenya ugerageze kubigarura kugirango bibafashe gukomeza ikiganiro, gusa wirinde kurondogora no guhakana cyane.
Irinde kugaragaza ko umufitiye amarangamutima kugira ngo atabona ko byacitse akazibukira, ariko uko mugenda murushaho kumenyana utangire uyagaragaze bizatuma yibuka ko nawe uri umuntu nk’abandi.

Niba umugaragarije amarangamutima yawe ugira ngo urebe ko agusubiza igisubizo kigaragaza ko yabibonye ntagire icyo agusubiza, ibi bigaragaza ko wabikoreye igihe kitari cyo itonde hacemo akandi gahe kugeza igihe uzabonera ko nawe yatangiye kukugirira amarangamutima.
Nyuma mubwire ko ukeneye ko mwasangirira hamwe nk’abavandimwe ndetse ko hazaba hari n’abandi nka we, niyanga umugaragarize ko nta kibazo biguteye ko buriya arah’ikindi gihe, bizatuma yumva ko nta cyari kibyihishe inyuma.
Irinde guhora umutaka gusa ubikore gake gake kandi bigaragare nk’ibintu utatekerejeho cyane, ariko kandi ntibibure, bityo bizatuma yumva ko uri ingenzi kuko ukunda kumubwira ibimwubaka.

Uru rubuga rusoza rutubwira ko nubasha gukora ibi bintu mu gihe runaka bitewe nuko uwo ubikorera ateye, nta kabuza uzamwegukana kandi ngo ugomba no kongeraho kugaragaza ko ufite agaciro ndetse uniyubaha.

Uwase Muvunyi Denise

Aucun commentaire: