Iyi shampiyona y’uyu mwaka ikaba irimo amakipe atanu ariyo APR BBC, Ubumwe BBC, Kaminuza nkuru y’u Rwanda, RAPP na CSK.
Umukino wabimburiye iyindi wabereye maison des jeunes Kimisagara maze ikipe ya APR BBC itsinda kaminuza nkuru y’u Rwanda amanota 63-26. Muri uyu mukino umukinnyi Munyaneza Joselyne wa APR BBC yashoboye gutsindamo amanota 19.
Undi mukino ni uwabereye kuri Stade Amahoro aho ikipe y’Ubumwe BBC yanyagiraga ikipe ya RAPP amanota 71 kuri 39. Aha, umukinnyi Alice Muhongerwa w’Ubumwe BBC nawe yabashije kwinjiza mu gakangara amanota 19 wenyine.
Shampiyona ikazakomeza mu mpera za kino cyumweru aho ku wa gatandatu ikipe ya aminuza nkuru y’u Rwanda izakina na RAPP mu gihe ikipe y’Ubumwe izaba ikina na APR. bukeye bwaho ikipe ya CSK izakina na RAPP mu gihe UNR izaba yakira Ubumwe.
Amakuru ava mu ishyirahamwe ry’uyu mukino kandi ni uko imikino yo kwishyura mu bahungu yabaye isubitswe nkuko byifujwe n’amakipe menshi. Iyi ikaba yaragombaga gutangira nayo mu mpera za kino cyumweru twashoje.
Uwase Muvunyi Denise

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire