Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig. Gen Nzabamwita Joseph; yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko Ingabo z’u Rwanda zakubise inshuro amakompanyi 2 ya FDLR ari hagati y’abarwanyi 120 na 150 binjiriye muri parike y’ibirunga baza mu Rwanda guteza umutekano muke.
Nzabamwita yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zishe abasirikare batandatu ba FDLR; hafatwa babiri; abandi bakaba bahungiye muri Kongo [basubijwe inyuma].
Guverinoma y’u Rwanda ikaba yatangaje ko nta gikorwa izihanganira kibuza umutekano u Rwanda; cyangwa se gisubiza inyuma umugambi w’amahoro wemejwe n’abakuru b’ibihugu bo mu Karere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Mushikiwabo Louise; yavuze ko FDLR yabonye urwaho ku mutekano mucye uri muri Kongo ishaka gutera u Rwanda.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter n’urwa Guverinoma y’u Rwanda yagize ati; “tuzakomeza kurwanya ibikorwa by’abavogera imbibi z’u Rwanda bikorwa na FDLR kandi tuzakomeza kurinda imipaka yacu; ariko ntituzemera ko igitero cy’uyu munsi [27 Ugushyingo 2012] kidindiza inzira y’amahoro y’Akarere.”
Mushikiwabo akaba yongeyeho ko hapfuye umuturage 1 w’umusivile yishwe na FDLR; abandi 3 bagakomereka kandi ko bamwe mu baturage baturiye ahabereye imirwano babaye bahavuye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2012 nibwo ingabo za FDLR zateye ibirindiro bya RDF [Ingabo z’u Rwanda] biri mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Cyanzarwe n’uwa Bugeshi.
Mu cyumweru gishize Perezida Joseph Kabila yahagaritse Umugaba w’Ingabo Gen. Gabriel Amisi nyuma ya raporo ya Loni yashinjaga uwo musirikare mukuru guha imbunda inyeshyamba za FDLR.
SOURCE:Izuba Rirashe

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire