Umugabo wari umukirisitu yagiye kwirega ibyaha ..."Nibye igitoki cyo kwa kanaka ...naciye inyuma umuturanyi wanjye ....", hanyuma padiri amuca icyiru . Umugabo ataha yishimye rwose ,yumva yakize , ndetse afata n' umugambi mwiza , ku cyumweru abyukira mu missa ya mbere .
Padiri ageze igihe cyo kwigisha atangira kwigisha abakiristu uburyo bakwiye kwifata ..."Ntimukibe ni bibi ...Gusambara ni icyaha gikomeye ...."
...Umugabo aho yicaye atangira kubyimba ...Umujinya urazamuka ...Bagiye kubona babona ahagurutse yijujuta asohoka ari kuvugira mu matamatama ..."Puuu , sinzabagaruka ...ariko ubundi koko nabikubwiriraga iki ?? Ubundi uri Mutabazi tuva inda imwe ??". Ubwo ahita yisubirira ku idini rya gihanga . sinjye wahera !
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire