samedi 22 décembre 2012

Muhanga : Akabyiniro ka Orion nako kamaze guhinduka umuyonga

Nyuma y’uko utubyiniro La Class, Down town, na Cadillac two mu Mujyi wa Kigali twafashwe n’inkongi y’umuriro muri uyu mwaka, mu Mujyi wa Muhanga naho inzu y’urubyiniro yari ihari yitwa Orion Club yahiye ihinduka umuyonga.


Aka kabyiniro kari mu nzu yitwa EXOTICA, y’uwitwa Kabayiza Lambert yanakorerwagamo n’aka kabyiniro yafashwe n’inkongi y’umuriro ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukuboza 2012.

Ukwigize Gildas nyiri Orion Club yagize ati : ”Narindimo imbere ndikumwe n’umu DJ ubwo yageragezaga gutunganya ibyuma nibwo babonye umuriro, ubwo yari agiye gukupa fisible bihereza izindi nsinga umuriro bifata kuri matola ziba zikoze, akabyiniro zibuza amajwi gutambuka umuriro ufata gutyo. Nta kintu na kimwe twabashije gukuramo, ugereranyije ibyahiye bifite agaciro kari hagati ya miliyoni 150 n’180.


Kugeza ubu icyateye iyi nkongi y’umuriro ntikiramenyekana n’ubwo umuriro w’amashanyarazi ariwo ukemangwa ku ikubitiro kuko ngo mbere y’uko umuriro ufata iyi nzu hari habanje kugaragara ibishashi by’umuriro ku mapironi ari hafi aho.


Abaturage ba hafi aho bagerageje kuzimya bakoresha amazi n’imicanga ariko ntibyabujije byinshi bari birimo kuhatikirira kuko bagiye kurangiza kuzimya ibintu byinshi byahiye.

Ubwo igihe cyandikaga iyi nkuru ku isaha ya saa mbiri n’iminota 30, imodoka za Polisi zishinzwe kuzimya inkongi zari zitarahagera mu gihe nyamara hari hashize igihe kigera ku masaha abiri uyu muriro ufashe iyi nzu.

Haje ba rusahurira mu nduru

Nitwa Nshimiyimana David umwe mu bakoreraga muri iyi nzu, yatangaje ko ubwo umuriro watangiraga abantu bamwe baje gutaraba basohoraga ibintu bijyanira, aho gufasha abari bagiye guhisha ibintu.

Agira ati : "Nari mu iduka abantu bazamuka bavuga ko muri boite hahiye ako kanya umuriro natwe uba urahadusanze, njye nta kintu cyangiritse ariko hari abaje ari ba rusahurira mu nduru abantu basohokanaga ibintu bajyana ikigaragara."Abashizwe kuzimya umuriro bahageze nyuma ibintu byarangiye.

Ni inkuru y' Igihe.com





Aucun commentaire: