jeudi 27 décembre 2012

Sobanukirwa nuko wakoresha « maquillages » usanzwe utazikoresha


 

 
 Abakobwa bakunze kugura ibirungo by'ubwiza byo kwisiga mu maso ari yo bita « maquillage » bitewe nuko batekereza ko byaba ari ngombwa cyangwa se babibonanye abandi mu mihanda mu maresitora cyangwa ahandi hantu…

Icya mbere cyo kumenya mbere yo kugura maquillage zo ku munwa ngo icya mbere cyo kureba ni ingano yumunwa wawe niba ari muto  cyangwa ari munini iyo umaze kumenya ingano yayo bigufasha kumenya mu byukuri ubwoko bwa maquillage ukeneye. Mu bisanzwe maquillage zo ku munwa zidufasha kugaragara neza  kuko tuba twahinduye kenshi amabara ku munwa wacu.

Abahanga bavuga ko ari byiza ko ubikoresha bwa mbere  yabanza agasura muganga akamugira inama mu byo bita « Cosmetic » na « esthetic » akabanza akakugira inama akurikije uko abona byakugwa neza cyangwa se niba byakubera cyangwa ntibikubere bityo akagufasha guhitamo maquillage igukwiriye utagiye gukoresha ya yindi bakoreye publicite ukaba wayikunze cyangwa ya yindi wabonanye runaka.

Ibara rero rya « maquillage » yo ku munwa rifata impande zitandukanye niyo mpamvu yo kuyisiga ku bantu bafite iminwa mito ngo ni byiza ko bakwirinda gukoresha maquillage  zijime cyane  ndetse n’abafite iminwa minini bakirinda kwisiga izinyerera cyane.


Kubakeneye ko iminwa yabo igaragara ko ari minini n’ukuvuga abafite  iminwa mito ngo bakoresha « vaseline » cyangwa « rouge a levre »  naho ababa bafite iminwa minini bo babagira inama yo kwisiga maquillage zijimye kandi bakirinda kwisiga izi izibengerana cyangwa zinyerera cyane.

Ku bantu batameneyereye cyangwa batazi gusiga “maquillage » ku minwa yabo  ngo ni byiza ko bajya babanza  bajya babanza bushyiraho nka rouge a levre cyangwa akandi ga tube ubunti akabona gukurikizaho ikindi kintu yaba rabero tiro cyangwa ikindi cyintu ngo kuko iyo bitagenze gutyo ukabicurika ibyo wasizeho mbere bivaho ugasanga umuntu ntari gusa neza ibyavuzwe hejuru bikaba bifasha umuntu gukomeza kugumana « maquillage » ye nta kibazo kindi afite.

Indi nama batanga ngo nuko iyo ushaka ko ibyo wasize ku munwa bigira gahunda ngo nuko wirinda gukweduracyane iminwa yawe mu gihe ushaka kuyizimangatanya ngo ahubwo uhera hagati ku munwa wo hejuru    werekeza mu nguni uzamura gutyo gutyo.


Ku basaanzwe bakora “maquillages” zo ku munwa cyangwa n’ababa bari kubyiga ngo ni byiza ko witwaza ibyo wisigisha cyane cyane rabero yaba mu bihe by’imbeho cyangwa iby’ubushyuhe ngo kuko uretse gutuma iminwa yawe ihora itoshye ngo binatuma uhora usa neza.

Ifoto: republique-dominicaine-live.com
UWASE MUVUNYI Denise / UMUGANGA.com

Aucun commentaire: