vendredi 26 juin 2015

Abahinzikazi barasaba ko indwara zifata ibihingwa zabonerwa umuti

Amahuriro y’abagore aterwa inkunga na Action Aid mu by’ubuhinzi, mu turere dutanu ikoreramo, ahurira ku kibazo cy’indwara zitera imyaka bahinga ntibashe kubonerwa umuti . Aba bagore bagashingira kuri iki kibazo, n’izindi ngorane basaba ko ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi yakongerwa.
Uwamahoro Jeanne D’arc, ahagararariye abagore b’abahinzi mu Murenge wa Muko mukarere ka Musanze. Yagaragaje ko ikibazo cy’indwara zidafitiwe imiti zibangiriza imyaka yatangiye kwera. Agira ati: “… hari indwara yumisha ibirayi ku buryo kugeza uyu munsi nta muti wayo uretse kubirandura. Batubwira ko yitwa Cyumya”.
Igishanga gihingwa n'abagore bo mu mashyirahmwe yo muri Nyanza
Avuga n’indwara ifata ibigori bimaze guheka bikuma, na Mpfunyarazi ifata ibinyomoro bigapfunyarara, izi zose ngo nta miti zirabonerwa.
Ubufasha mu myumvire burakenewe


Umwe mu bagize network y’akarere ka Karongi yagaragaje uburyo abaturage bagirwa inama n’abafite ubumenyi mu by’ubuhinzi, ariko kubera ikibazo cy’imyumvire ugasanga imyaka yabo yose yishwe n’indwara.
Agira ati “… abafashamyumvire batubwira ko umuti wa mbere ku myumbati yarwaye mosaic ari ukurandura umwumbati wafashwe. Usanga kubwira umuhinzi ngo narandure umwumbati warumaze gushora ugiye kwera bimubera imbogamizi”. Yongeraho ko ababagira inama mu by’ubuhinzi bakiri bake ku rwego rw’umurenge aho usanga badashobora kugera kuri buri muturage. Agira ati: “… abatwigisha uburyo bwo kurwanya indwara n’ibyonnyi mu murima barahari, ariko baracyari bake cyane mu mirenge, kuzenguruka mu ngo, mu mirima biracyari ikibazo.” Mu bindi bibazo bibangamiye abagore b’abahinzi,   harimo guhenda kw’ifumbire no kubura isoko ry’ibyo bejeje.
Edward Karangwa
Umukozi wa Action Aid International Rwanda ushinzwe ishoramari mu buhinzi Karangwa Edward, avuga ko 80% by’abakora ubuhinzi ari abagore bo mu cyaro. Asaba ko bikwiye ko abagena imigambi mu by’ubuhinzi bajya batekereza ku bagore. Ati“ …icyifuzo ni uko ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi yakwiyongera ikagera no kuri bariya batishoboye, si ingengo y’imari ya Leta gusa, ahubwo n’abandi baterankunga bakora ibikorwa by’iterambere bakwiye kugira icyo bafasha abahinzi batishoboye.”
Mu masezerano y’2003 yasinyiwe I Maputo, u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika, byasinyiye kongera umusaruro uva mu buhinzi; biha 10% ibikorwa by’ubuhinzi mu ngengo y’imari yose igenerwa ibihugu.
Ingengo y’imari yagenewe ubuhinzi mu mwaka 2015-2016 ingana na miriyari 120.6 mu ngengo y’imari yose ingana na miriyari 1,768.2. Naho mu mwaka 2014-2015 ikaba yaranganaga na miriyari 90.3 mu ngengo y’imari yose yanganaga na miriyari 1762.3.
Uwase Denise

Aucun commentaire: