Afurika ihawe amadolari ahabwa MONUSCO ntiyaba imeze uko imeze uku-Perezida Kagame

Mu nama iri kubera i Kigali ku
iterambere ry’ubukungu bwa Afurika, Perezida Kagame yagarutse ku kibazo
cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho umuryango mpuzamahanga
ukoresha amadorari menshi ku ngabo zawo ziriyo mu gihe nyamara nta
musaruro ugaragara zitanga.
Perezida Kagame wibanze ku kibazo cya Congo, yatangarije izo nzobere
ko zidakwiye kujya zisoma ibinyamakuru gusa usanga bishinja leta y’u
Rwanda kuba ishyigikira umutwe wa M23, mu gihe na byo ngo usanga
byandika ibihuha bivana ku Muryango Mpuzamahanga na wo warananiwe
kugira icyo ukora muri iki gihugu aho leta ihohotera abavuga ururimi
rw’ikinyarwanda aho kubaza Ababiligi bagabanyije imipaka bakabajyana
muri Congo abavuga ururimi rw’ikinyarwanda. Perezida Kagame yagize ati
“Ikibazo cya Congo cyabayeho nanjye nkiri muto, dore ko mu 1960 ibyo
bibazo bivuka nari mfite gusa imyaka itatu.”
Perezida kagame yavuze ko ibibazo biri muri Congo biterwa n’impamvu
ebyiri ari zo leta yananiwe gukemura ikibazo cyayo ubwayo ndetse
n’Umuryango Mpuzamahanga utanga akayabo ka miliyari imwe n’igice ku
ngabo zawo ziri yo buri mwaka ariko zidafite umusanzu zitanga, nyamara
bakavuga ko Afurika ari umugabane wasigaye inyuma mu bukungu kandi mu
gihe aya madolari uyahaye uyu mugabane wava muri uru rwego ugatera
imbere.
Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria akaba yaranabaye
umuhuza mu kibazo cya Congo, yashimiye Perezida Kagame kuba ari we
Perezida muri Afurika uvuga ikimuri ku mutima, bityo asaba abandi ba
Perezida kuri uyu mugabane kugira umusanzu batanga Afurika bakayihesha
agaciro aho guhora bateze amaramuko ku banyamahanga.
Iyi nama ihuje izi nararibonye mu by’ubukungu, baracishamo
bakanaganira kuri politiki kuko bidashoboka ko Afurika yagera ku
iterambere yifuza hatabayeho ubuyobozi bwiza.
UWASE MUVUNYI DENISE
SOURCE:IGIHE.COM
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire