Wahuye
n’umusore urashaka kumenya niba mushobora kuzarambana. Urubuga
topsante.fr rwatangaje bimwe mu bimenyetso byakugaragariza koko umuntu
mushobora kuzarambana, bikaba byarashyizwe ahagaragara n’umujyanama mu
rukundo ukorera uru rubuga.
1. Ese anyitaho bihagije?
Iki kimenyetso gishobora kuba cyiza cyangwa kikaba kibi igihe umubano ugitangira. Mukobwa, niba umushimisha ni byiza ariko bidaturutse ku buryo wambara, uburyo usekamo, cyangwa se isura umwereka ahubwo biturutse ku bumuntu ufite (personnalite). Niyo mpamvu akenshi umusore ugukunda by’ukuri aba ashaka ku kumenya cyangwa akubaza ibibazo cyane cyane byibanda ku mateka, no ku mimerere yawe.
« Kubaha no kwifungurira ubumuntu bw’umuntu ni yo ntangiriro y’umubano urambye !» Aya ni amagambo avugwa na Florence Escaravage, wa mujyanama akaba ari n’umwe mu bahanga mu bintu by’urukundo mu gihugu cy’u Bufaransa.
Gusa ni ukwitonda igihe ubona adatewe amatsiko n’uko ubayeho, ibyo ukora cyangwa se atajya akubaza ibibazo mbese agufata nk’umuntu mubanye gutyo ntacyo yakungura.
Hari igihe aba ashaka kuguhindura nko kuba yaguhingamo ibyiyumvo bye yirengagije ibyawe ! Aha ni hahandi usanga akunda kukubwira ndetse akaba yanagutegeka gukora icyo ukora akubwira n’icyo utagomba gukora. Igisubizo aha ni ugutangira kureba uburyo wagabanya umubano kuko uburambe bwanyu buba nta mahirwe.
2. Mu buzima bwe se mfitemo umwanya ungana iki ?
Iki na cyo ni ikimenyetso mbera byombi : gishobora kuba cyiza igihe nk’urugero aguteguza kuba mwasohokana mbere y’uko mubikora kugira ngo wisuganye. Akubaza igihe uhari, agerageza kwigora rimwe na rimwe ngo akurebeho kabone n’ubwo yaba afite imirimo imugoye.
Ariko na none gishobora kuba kibi igihe buri gihe aba ahugiye ku mirimo ye, inshuti ze. Igihe afite imirimo akaba akubwira ko buri gihe adahari maze agahitamo kuguharira igihe we yumva nta kimuvunnye. Ibi bikaba bishobora kuba byabaviramo kujya mubonana gusa nko mu masaha ya nimugoroba, igihe atananiwe, mbese ukaba umupango we wa nyuma. Naho ku nshuti ze ugasanga ntabwo aba ashobora gufata umwanya wo kuzikwereka…
Na none kandi ni ukwitondera umusore uhora iruhande rwawe nk’aho we atagira ikindi kintu aba ashobora gukora mbese ugasanga ni wowe wenyine wabaye umushinga ! Akenshi hari igihe aba abiterwa n’irari cyangwa se ari agahararo yazamara kurambirwa cyangwa ze abonye atageze ku cyo yashakaga agahita akureka.
3. Ese turumvikana ?
Ikimenyetso cyza cyane igihe mutabona ibintu kimwe bityo umubano wanyu ukaba ukomezwa couple yanyu ivuka. Igihe habayeho kutumvikana, mugerageza gushaka uburyo mwumvikanamo buri umwe atega ugutwi mugenzi we yumva neza icyo ashaka gusobanura ku buryo usanga ibiganiro mugirana bisa n’aho byiyubashye.
Gusa ni ukwitonda igihe umukunzi wawe yanze ko muganira kubera ko yiyumvisha ko ari we uri mu kuri ugasanga ni we uhitamo maze wowe ugakurikiza ibyo avuze ! ibi bikunda kurangira mushwanye ahubwo nta mpamvu yo kuba hari ubwumvikane butagira aho bubogamiye ari rwo rufunguzo rw’umubano w’intsinzi. Umuntu wese udashaka kumva ibitekerezo byawe kandi ntanakunde kuganira nawe akenshi atuma nawe utagubwa neza.
4. Ese umubano wacu urihuta cyane ?
N’iki na cyo gishobora kuba ikimenyetso cyiza. Mu gihe umubano ugitangira buri wese aba agomba kurekera mugenzi we umwanya wo kwigenga. Nta mpamvu zo guhindura uko wabagaho bitewe n’uko wabonye umuntu mushya mu buzima bwawe, kuko uko kwigenga no kuba umwe amenya ibyo shinzwe (autonomie) ni byo bibafasha kurema kuba mwakumburana igihe mutarebana. Ibi bikaba binatuma mwumva mushimishijwe no kuba mwakongera mugahura…
Ariko itonde umwe muri mwe cyane cyane umukobwa yumva ko umusore yamuhora hafi cyane cyangwa se ahora amukeneye. Kuba ahora ashaka umusore bishobora kumutera kumva ko yabonye « abonnement » bigatuma yirara akumva ko umukobwa ari we uzakora byose.
Mu gutangira umubano wanyu bigomba gukoranwa ubwitonzi kandi ugomba kwiga kumenya mugenzi wawe umurekera umwanya we wo guhumeka. Umugabo cyangwa se umusore aba akeneye kariya gahe ko kumva ari we uyoboye kuko akenshi urukundo rwe rukunda gukomoka ku ngufu we yumva yagutakajeho.
Igihe cyose azaba akubona iruhande rwe bizatuma akeka ko yagezeyo maze bitume yumva adashaka kukumenya byimazeyo kandi fata igihe cyo kuba wagaragaza ko umukunda ahubwo we mureke yiyizire abigusabe, nicyo kizatuma agukunda ntacyo yishisha.
Uwase Muvunyi Denise
Source: umuganga.com
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire