Amabara n’impumuro bihindagurika akenshi
ku nkari z’umuntu biba bifite ubusobanuro ku mihindukire y’ubuzima bwe. Iubikesheje Inkuru inkuru dusanga ku rubuga www.umuganga.com Tukaba tugiye kurebera hamwe amwe mu mabara y’inkari n’impumuro yazo
ndetse n’icyo biba bigaragaza ku buzima bw’umuntu.
- Ibara ry’iroza cyangwa umutuku : Aya mabara yo agaragaza ko mu nkari haba harimo amaraso aturutse ku mpyiko yaba irwaye cyangwa se harimo kanseri.
Nk’uko impuguke Marshall Stoller, Umwarimu w’igisha ibijyanye n’imyanya ndangabitsina mu Ishuri Rikuru rya California, San Francisco, ikomeza ibitangaza ngo hari n’igihe usanga inkari zifite ibara nk’irya « Coca – cola ». Iki gihe ngo biba bigaragaza ko hari ikibazo cy’uturemangingo tugize amaraso tuba twapfuye bitewe n’iboneka ry’ibibyimba biba byabonetse muri ayo maraso cyangwa se kuba habaye ukuvura kw’amaraso nka nyuma yo gukora impanuka runaka.
Bakomeza batubwira ko ibara ridasobanura gusa ko ibintu byacitse ngo kuko rishobora no guhinduka bitewe n’icyo umuntu yariye hakaba hariho n’imiti ituma inkari ziza zisa n’Ibara rya Roza.
Impumuro idasanzwe se yo yaba ivuga iki?
Iyo umuntu arimo asohora inkari zifite impumuro imeze nk’iya bombo, biba bisobanura ko afite ikibazo cyo kuba umubiri we utabasha kunoza neza Amaprotein igihe arimo gukoreshwa icyo agenewe. Ibi bikaba bikunda kuba ku bana bato bikaba bishobora gutuma ubwonko bwabo bwangirika mu gihe bahuye n’iki kibazo.
Nkuko urubuga rwa « myhealthnews » dukesha iyi nkuru rusoza rubitangarizwa n’umuhanga Stoller, ngo ni byiza ko umuntu agenzura ibara ry’inkari ze kandi akanywa amazi ahagije buri munsi nk’igice cya litiro imwe ku munsi waba wakoze imirimo ikubiza icyuya ugakoresha ikigero kirushijeho. Wanabona ihinduka ry’ibara rikomeje, ukihutira kujya kwa muganga.
Uwase Muvunyi Denise

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire