![]() |
| Photo Internet |
Abagore bafite umubyibuho ukabije bagira ibibazo kurusha bagenzi babo mu gihe cyo guhitamo uwo barwubakana mu gihe bagenzi babo b'abagabo bakunze guhura n'ikibazo cyo kudafata umurego mu gihe bagiye kurangira amabanga y'urugo, nk'uko ubushakashatsi bwakorewe mu burayi bugashyirwa ahagaragara kuri uyu wa gatatu bubyemeza.
Ibyo ni ibyatangajwe n'ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo n'abagore barenga 12000 bafite hagati y'imyaka 18 na 69 ku buryo babona ubuzima bwabo mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina maze ibizubizo batanze abahanga bakabisesengura bagendeye ku ingano y'ibiro byabo.
Abahanga bakaba barabonye ko abagore babyibushye bagira amahirwe make yo kubura abagabo ku rugero rwa 30% ugereranyije na bagenzi babo bafite umubyibuho uringaniye. Nyamara ku bagabo ho nta tandukanyirizo rigaragara riri hagati y'abafite umubyibuho ukabije n'abari mu rugero ruringaniye.
Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe mbere bwari bagaragaje ko ibibazo abagore n'abagabo babyibushye bahura nabyo byenda kungara, ariko kuri ubu, abashakashatsi batangajwe n'iryo tandukaniro hagati y'ibitsina byombi. Umwe mu bashakashatsi witwa Kaye Wellings asobanura ibyo tandukaniro mu bisubizo by'ubushakashatsi bwabo muri aya magambo: “ Birashoboka ko impamvu ari uko abagore bihanganira abagabo babyibushye kurusha uko abagabo bihanganira abagore barengeje ibiro”.
Ku bwabo bahanga, ibibazo abantu bafite umubyibuho urengeje bahura nabyo bishobora kuba biterwa no kugira ugutegwa kwinshi mu mikorere y'umubiri wabo no kuba ubwabo nta cyizere biha no kuba bagenze babo babana babannyega.
Abahanga kandi bavumbuye ko abagore babyibushye bikabije aribo banyuma mu bagore mu kugana inzego zo kuringaniza ibyaro kandi abagira umwaku wo kuba batasama ku rugero rwikubye inshuro 4 bagenzi babo bafite umubiri uringaniye. Ikindi ni uko abagore batwite kandi babibushye bikabije bakunze no guhura n'ibibazo byinshi mu gihe cyo kwibaruka no guhitanwa n'inda ugereranyije na bagenzi babo bafite umuburi uringaniye.
Ikindi abahanga babonye ni uko abagore bafite umubyibuho ukabije bakunze no kugira abagabo babyibushye cyane ku rugero rwa 70% mu gihe ku bagabo, ugira umugore nawe ubyibushye cyane, ijanisha ryari 40%, ku bagabo babajijwe.
Ku bwa muganga Sandy Goldbeck-Wood, impuguke mu buvuzi mu bibazo biterwa n'imikorere y'ibitsina ukorera i Londres, kimwe mu bisubizo cyaba ko abaganga baganiriza abagore bafite umubyibuho ukabije ku bijyane no kuringaniza imbyaro. Mu magambo ye bwite yagize ati: “Nubwo bigoye, abaganga bagomba kwishyiramo akanyabugambo maze bakabaganiriza kuri icyo kibazo”.
Iyi nkuru tuyikesha urubuga rwa internet www.righthealth.com
Uwase Muvunyi Denise

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire