![]() |
| Ifoto : aufeminin.com |
Abahanga bose mu
by’imirire iyo ubabajije bakubwira ko kurya witonze bigira umumaro kuko
binatuma habaho kuvuburwa neza kw’imisemburo ituma umuntu aryoherwa
n’ibyo arimo arya. Uretse ibyo kandi, uriye yitonze afasha injyana
y’imikorere y’umubiri we buri munsi. Ibi hari abo bidakunda gushobokera
kuko baba bakeka ko kurya bwangu bibafasha guhaga vuba cyangwa se bakaba
bakunda gukora ibintu byihuse gusa.
Kuba umuntu yarya yitonze bijyanye no gukanja ibiryo bikanoga mbere yo kubimira kuko ahanini ni nabyo bigira uruhare mu kutananiza urwungano ngogozi kandi bikanafasha umubiri kwakira neza ibiwutunga hatabyeho amananiza.
Na none kandi abahanga bakomeza bemeza ko abantu bakunda kuryagagura, wenda nk’igihe bicaye imbere ya mudasobwa, bakunda guhura n’ikibazo cy’uko bumva buri gihe badashaka kwicara ku meza bakarya bitonze ku buryo bahorana umunaniro bityo bakishyiramo ko kugira akantu bahekenya barimo bakora ari cyo cyabagabanyiriza Stress bagakomeza gukora.
Nyamara si uko bimeze burya guhitamo isaha nyayo yo gufata amafunguro buri gihe bigabanya ibyago byinshi ku mubiri cyane iyo n’amafunguro afashwe hatabayeho kuryana umururumba ndetse no kudafata akaruhuko gato uko ugenda urya.
Kwatwararika mu mirire y’umuntu hazamo uburyo bwinshi kuko uretse kuba umuntu yarya yitonze bikamubera ingabo imukingira umunaniro, guhitamo amasaha meza yo kurya cyane cyane mu masaha y’ijoro bifasha umuntu kuba yasinzira neza nk’uko byakomeje gutangazwa n’abashakashatsi batandukanye b’inzobere ku mirire myiza.
Ibyo bikaba bijyanye n’uko, uretse ikawa bavuga ko igabanya ibitotsi nk’uko abenshi basanzwe babizi, hari n’umubare munini w’ibiribwa ushobora kwirukana ibitotsi mu gihe biriwe nabi. Urugero nk’igihe umuntu ariye ibyo kurya byinshi kandi bikungahaye ku ntungamubiri binaniza igifu bityo n’ibitotsi bikabura ijoro rikaba umwanzi.
Uretse kwirinda ku isi yose nta muntu n’umwe utabasha kuba yagerwaho na Stress kuko uko umuntu akora ni nako umubiri we ushaka kuba waruhuka; mu gihe bitabayeho cyangwa se ngo hakoreshwe uburyo umubiri ushobora kuba wakora ariko utavunika cyane, umunaniro ushobora kuba waba karande bigatuma n’ubuzima bw’umuntu bugenda nabi.Ni byiza rero kumenya uburyo twafatamo amafunguro ataduteje ingorane kuko niyo abasha gufasha ubuzima bw’umuntu gukomeza kuba bwiza. Nta mafumguro ubuzima bw’umuntu bwahagarara, na none kandi kuyafata nabi ni imbarutso y’ibyago byinshi ku buzima.
UWASE MUVUNYI DENISE

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire