mardi 30 octobre 2012

Ababyebyi bakundishe abana Basketball-Uwase

Amazina:Uwase Denise 
 Aho yavukiye: Nyakabanda,Kigali
Aho abarizwa: Kigali
Igihe yavukiye: 1994
Ibiro apima: 58
Uburebure:1, 84m
Irangamimerere:
Ingaragu
Icyo akunda: Kuganira n’abandi
Icyo yanga: Ishuti mbi
Icyamushimishije:
Gukina mu ikipe y’igihugu
Icyamubabaje: Kubura ababyeyi ku myaka mito,Kutabona umwanya wo gukina,
Umukino akina: Basketball

Ubutumwa:Ababyeyi bafashe abana batere imbere kandi babakundishe umukino wa basketball kuko gukina bituma umubiri umererwa neza kandi bigatuma usabana n’abandi.

Umukinnyi Uwase Denise ukina basketball, arasaba ababyeyi gukunda uyu mukino ndetse bakagira ubushake bwo gutuma abana babo bawukina,kuko ngo asanga gukina bituma umubiri ugubwa neza ndetse bigatuma haba ubusabane mu bantu.Ni umukobwa muremure w’imibiri yombi utuje cyane, unanutse kandi ukunda kuganira.

Izuba Rirashe (I.R.) :Amakuru ki Denise?

Denise:
Ni meza

I.R.:Muri iki gihe uri umukinnyi wa Basketball uzwi mu Rwanda , cyane mu ikipe y’igihugu,uyu mukino wawutangiye ute?

Denise:
Uyu mukino nawutangiye nkina mu mashuri yisumbuye mu cyiciro rusange(Tronc Commun)

I.R.: Ahagana he?
Denise:
Nigaga muri Groupe Scolaire Ste Bernadette i Huye

I.R.: Kuva icyo gihe watangiye gukunda uyu mukino no kuwukina?

Denise:
Oya,nyuma y’icyiciro rusange naje kujya kwiga mu kigo kitagira imikino cyitwa Ecole Secondaire de Gikonko, mpita ndekeraho gukina.

I.R.: Hanyuma se waje gukina ute ku buryo ugeze kuri uru rwego?

Denise:
Maze kugera muri kaminuza, inshuti zanjye zanshishikarije gukina uyu mukino kuko zari ziziko nshoboye, ariko kandi nanjye nabibonagamo inyungu niyo mpamvu nabyemeye kuko nta cumbi narihaga ndetse nabonaga udufaranga two kwirwanaho kubera gukina.

I.R.: Kugeza ubu ni iki cyagushimishije kuva wakina Basketball?


Denise:
Sinigeze na rimwe ntekereza ko nshobora kuzakina mu ikipe y’igihugu,byaranshimishije rwose numvise bampamagaye ngo nze gukinira ikipe y’igihugu.

I.R.: Wababajwe n’iki?

Denise:
Nababajwe no kubura ibyangombwa mu irushanwa riheruka mu batarengeje imyaka cumi n’umunani.

I.R.: Mu buzima busanzwe ukunda iki?


Denise:
Nkunda kuganira n’abantu tugasabana.

I.R.: Wanga iki?

Denise:
Nanga kuba uri kumwe n’abantu ukabona utabibonamo cyangwa nabo batakwibonamo.

I.R.: Waba ufite umuhungu mukundana?


Denise:
(Aseka)Ndamufite.

I.R.: Murateganya kuzabana se?

Denise:
Ibyo ntabwo turabiteganya gusa turakundana bisanzwe kandi turacyari bato igihe ntikiragera ngo tubitekerezeho.

I.R.: Ni ubuhe butumwa wagenera abakunzi bawe ?

Denise:
Abakunzi banjye nababwira ko gukina ari ibintu byiza ,bituma umubiri umera neza bigatuma uruhuka kandi ukarushaho kwishima.Si ibyo gusa kuko bituma usabana n’abandi ukamenyana na benshi muba mutaziranye.Ndasaba ababyeyi gufasha abana babo bagakina uko bishoboka kose ariko by’umwihariko bagafasha abana gukunda umukino wa Basketball kuko nayisanzemo ibyiza byinshi.

I.R.: Murakoze?


Denise:
Namwe murakoze.

Umugwaneza Jean Claude (IZUBA RIRASHE)

Aucun commentaire: