Aha
atangira kugira amabere, ibibero bikigoronzora, rimwe na rimwe ugasanga
imiterere yahindutse. Aha kandi ni naho imirera ntanga ye (ovaires)
itangira gukuza intangangore maze agatangira kubona n’imihango. Uretse
n’ibi kandi usanga imyanya ndangabitsina ihinduka mu buryo bwo kwitegura
kubyara maze kandi ijwi rye rigatangira koroha kuri bamwe.
Ibi bimenyetso biherekezwa no kugira ibishishi mu maso no mu mugongo rimwe na rimwe bityo umukobwa akaba atangiye kumva ko akuze anashobora kwifatira imyanzuro kandi ibyo ashaka bikagenda vuba.
Naho ku muhungu, uretse ibyo ahuriraho n’umukobwa, ubugimbi bwabo butangira kuva ku myaka 11 kugeza kuri 15, uruhu rugatangira rugakomeraho buhoro, agatangira kumera ubwanwa ku munwa wo hejuru, ku matama kuri bamwe ndetse n’ibyoya bikazenguruka umubiri wose, ibishishi mu maso kuri bamwe, imitsi ikongera umubyimba, ijwi rikiyongera maze n’amabya agatangira kurera intanga ariho no gusohora bikomora intandaro.
Nk’uko tubitangarizwa n’urubuga choisirsacontraception.fr, igihe cy’izi mpinduka ni cyo umuhungu cyangwa umukobwa baba bagomba gutangira kwitwararika kabone n’ubwo hari abo bitinda kugaragara ariko akaba yanasama igihe yagejeje ya myaka.
Iki gihe kandi cy’ubugimbi
n’ubwangavu gikunda kugira ingaruka ku rubyiruko rwinshi ari nayo
mpamvu usanga Ministeri y’ubuzima ndetse n’ibindi bihugu kwisi hose
byita ku buzima bahaguruka batanga amasomo ku buryo butandukanye bwo
kwirinda harimo kwifata byaba byanze ugakoresha agakingirizo.
Aha kandi urubuga dukesha iyi nkuru rutangaza ko biba byiza igihe abakiri ingimbi cyangwa abangavu birinze inshuro ebyiri ni ukuvuga gukoresha agakingirizo mu gihe habayeho no gufata ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro.
Source:umuganga.com
Uwase Muvunyi Denise
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire