jeudi 8 novembre 2012

Abagore banywa itabi bapfa imburagihe

Amakuru dukesha ubushakashatsi bwakozwe na Prof. Sir Richard Peto wigisha muri Kaminuza ya Oxford mu gihugu cy’u Bwongereza, atangaza ko bwakorewe ku bagore basaga miliyoni imwe, bukerekana ko abagore bahagarika kunywa itabi ku myaka 30 bafite ibyago byo gupfa mbere ho ukwezi ku gihe cyari giteganyijwe cyo kubaho.


Abagore basezebahagarika kunywa itabi bafite imyaka 40, bo bapfa imburagihe mbere ho umwaka mu gihe bari kuzaba ho.
Urubuga forbes.com ruvuga abagore bafata amasegereti agera ku 9 ku munsi, bapfa cyane kubera ko baba bafite ibyago byo guhitanywa n’itabi.

Ku Isi miliyoni eshanu buri mwaka zihitanywa no kunywa itabi, rikanatera indwara zisaga 25 zirimo na Kanseri.
Urubuga rw’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), rutangaza ko itabi rifite ingaruka mbi zikomeye ku buzima. Ingamba zo kurikumira no kurihashya zikomeje kugezwa ku bantu no ku nganda zirikora.
N’ubwo bimeze bityo, mu Rwanda haracyari abanywa itabi bita igikamba, usanga batarasobanukirwa n’ububi bwaryo.
Umwe mu bategarugori utarashatse ko izina rye ritangazwa, yabwiye IGIHE ko itabi rituma ibibazo afite bigabanyuka.
Aba bagore bajundika itabi n’ubugoro, usanga amenyo yabo yarangiritse, yarahinduye isura, bakanagerwaho n’izindi ngaruka ziterwa no kurinywa.

N’ubwo atari ko bose mu bo twaganiriye basobanukiwe ububi bw’itabi, hari abavuze ko kurireka wararinyoye bigora.
Kimwe n’ahandi ku Isi, ubushakashatsi butandukanye, ishami ryita ku buzima (OMS),bihozaho mu gutanga inama mu kwirinda itabi kuko iryo ari ryo ryose ryangiza ubuzima bikageza no ku rupfu.

igihe.com

Uwase Muvunyi Denise

Aucun commentaire: