Ubuzima
bw’urukundo usanga burangwa n’ibyishimo ariko rimwe na rimwe hari igihe
usanga hajemo utubazo dutandukanye dushobora no gutanya abakundana
bitewe cyangwa se biturutse ku magambo n’ibiganiro bagirana mugihe
hatabayeho kubanza kwitonda, aho bishobora no gusenya urukundo.
Urubuga
site feminin.com rugaragaza ibintu 5 umusore agomba kwirinda kubwira
umukobwa barikumwe murukundo mugihe yifuza ko urukundo rwabo ruramba.Ibyo bintu 5 rero bikaba ari ibi bikurikira :
1. Irinde kugereranya umukobwa w’incuti yawe n’uwo mwakundanaga mbere
Irinde akubwira umukobwa mukundana amagambo nk’aya : uwo twakundanaga mbere yari..., aya magambo aramurakaza kuburyo ashobora no gutuma mutandukana, kuko ntaba ashaka ko umugereranya n’uwo mwarikumwe mbere, kabone n’ubwo yaba amuzi cyangwa se hashize igiohe kinini mutandukanye, kuko iyo umubwira bene ayamagambo amugabaniriza ikizere cy’uko wibagiwe burundu uwo mwakundanaga mbere.
2. Niba akubajije ibijyanye no kuba yiyongereye ibiro, irinde kumubwira ko yabyibushye
Burya ngo abakobwa muri kamere yabo banga ko abasore bakundana babona cyangwa se bababwira ko babyibushye. Kabone n’ubwo waba ubibona cyangwa se nawe abyivugira, ahango mureke abe ariwe ubyivugira nabikubaza umubwire ko ari ibisanzwe, ko akingana nkuko yanganaga mukimenyana, mbese wirinde kubimwemerera.. Kuko ngo iyo ubimwemereye ahita acika intege akumvako ugiye kugabanya uburyo wamwishimiraga.
3. Irinde amagambo ashobora kumwumvisha ko mutari ku rwego rumwe
Igihe umubwira amagambo yo kwishyira hejuru umwereke mko mutari kurugero rumwe mu bwiza, mubutunzi n’ibindi nk’ibi , uba ushatse kumwereka ko atagukwiye, ibi rero ngo bimuca intege cyane aho ashobora no kwigendera atakugishije inama kuko abonako umusuzuguye, ko mutazahuza kandi wenda we hari abandi bamukeneye azi.
4. Irinde kubwira umukobwa ko udateganya gushinga urugo vuba cyangwa se gushidikanya ko atari we muzabana
Mugihe uri kumwe murukundo n’umukobwa, akenshi aba yifuza ko muzarushinga, rero iyo utajya ubimubwira cyangwa se ukavuga amagambo arimo gushidikanya ko atariwe muzabana, ibi bibabaza abakobwa cyane kuko aba yumva ko ushaka kumufata nk’igikinisho ubundi ukamureka, kandi abakobwa bo badakunda guta igihe cyabo murukundo hatagamijwe kuzashinga urugo. Kuko iyo umubwira ko udateganya gushinga urugo vuba bimuca intege, akumva ko icyo gihe azaba amaze kugira imyaka myinshi y’ubukure utakimukunze, aho bamwe bahitamo guta bene abo basore bakisangira abafite gahunda. Nubwo waba ubona utarabyizera neza irinde kubimubwira no kubimugaragariza.
5. Irinde kumubwira ubwoko n’urugero rw’abakobwa ukunda mu gihe uziko atabyujuje
Ahango niba uteruye ikiganiro ukamubwira ko ukuinda abakobwa b’inzobe, barebare, bagenda gutya, bateye gutya, n’ibindi byinshi kandi we atariko ari, ibi ngo rwose biri mu biza ku isonga birakaza abakobwa cyane, kukburyo rwose kugumana nawe mufrukundo ahita yumva ko ntacyo bivuze kuriwe, kuko aba yumva ko utamukunda, utamwishimira, aho uramutse umwisshimira utakagombye kumubwira bene ayo magambo cyangwa se kumubwira ko ukunda ibyo we we adafite cyangwa se adashobora kuguha. Aha bimwereka ko niyo yakora iki ko utazanyurwa, kuko ibyo ukunda atari byo afite agahita acika intege.
Mu gihe rero muri mu rukundo ni byiza ko amagambo avugwa ndetse n’ibiganiro bigarukwaho byagakwiye kujya byitonderwa kuko amagambo cyangwa se ibiganiro by’urucantege bishobora gusenya urukundo.
Uwase Muvunyi Denise
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire