jeudi 29 novembre 2012

Goma : Abaturage ntibifuza ko M23 iva mu mujyi




photo
Abaturage bari mum myigaragambyo bafashe n’ibyapa (Ifoto/Kayiranga)
Mu gihe umutwe wa M23 ukomeje gusabwa n’imiryango mpuzamahanga kuva mu Mujyi wa Goma, abaturage bo muri uyu Mujyi bakomeje kugaragaza ko batabyifuza na gato.

Abaturage bagera ku bihumbi bitanu (5.000) babyukiye mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Joseph Kabila Kabange, ndetse banagaragaza ko batishimiye ko  umutwe wa M23  wava i Goma, kuko basanga ngo umaze kubazanira amahoro batigeze babona ubwo ingabo za Leta ya Kongo (FARDC) zari mu Mujyi.

Aba baturage bari bitwaje ibikoresho by’umuziki bitandukanye nk’ingoma, amafamfari, n’ibindi aho baririmbaga  ngo Kabila nagende, M23 niganze mu Mujyi wa Goma.

Iyi myigaragambyo yatangiriye mu mujyi rwagati aho bita Rond Point Seigneur Saint, ikomereza kuri Rond Point ya Rucuro, izenguruka Umujyi wa Goma hafi ya  wose, ikatiye kuri Kivu Light Hotel muri metero nka 600  uvuye ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Kongo.

Aha hose abigaragambyaga bari bafite ibyapa byinshi bishyigikira umutwe wa M23, bikamagana umukuru wa Leta ya Kinshasa Joseph Kabila Kabange,.

Bimwe muri byo byapa byari byanditseho mu rurimi rw’igifaransa ngo, “Kabila degage”, bishatse kuvuga ngo “Kabila genda”.

“Non â la retraite de M23 dans la ville de Goma” bivuga ngo “ntabwo M23 yava mu Mujyi wa Goma”, “Que le M23 règne dans la ville de Goma”, aribyo ngo “M23 niganze mu Mujyi wa Goma”, “Non au retour des voleurs de FARDC dans notre ville”, bivuga ngo “oya  ibisambo bya FARDC byagaruka mu mujyi wacu”.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyegereye bamwe mu bigaragambyaga, bavuga ko ikibaraje inshinga ari ugushyikira M23 kuzageza ku iherezo ryabo, no kwamagana Kabila.

Roger Manga, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe  ati “Turashaka ko Kabila agenda, turifuza ko M23 iturinda, kuko ingabo za Kongo usibye kutwambura no kudukubita nta kindi kiza tuziziho”  

Mugenzi we yagize ati “Turashaka ko Kabila agenda, kubera ko akazi kamunaniye, njyewe ngomba gushyigikira mbere na mbere umutwe turi kumwe, turi mu mutekano, nta  bujura bukiriho, nta bwicanyi, tugomba kubashyigikira kugeza ku ndunduro, Kabila nareke ubutegetsi”, 

Umwe mu bayobozi ba gace kamwe muri Goma ( Chef de Quartier) yabwiye iki ikinyamakuru Izuba Rirashe ko bababaye cyane kubera Kabila, ati “twarababaye cyane kubera uyu Kabila, nagende iyindi guverinoma ize iyobore igihugu cyacu, M23 izahoreho ubuziraherezo, turashaka kumukosora yisubireho”.

Kuba hariho ibiganiro ku rwego mpuzamahanga bigamije gusaba M23 kuva mu mujyi wa Goma, ndetse nayo ikaba itangaza ko yatangiye kwitegura kuwuvamo, aba baturage ngo ntibabyishimiye na gato, kandi ngo ntibifuza ko ingabo za Leta  ya Kongo FARDC zigaruka mu mujyi, kugeza naho bazise ibisambo.

Ugushyigikira M23 bene aka kageni ngo ni kubera ibyo uyu mutwe umaze kubakorera mu gihe gito ufashe Goma, kandi batari biteze dore ko bari bazi ko M23 ari ibisambo, ariko ngo bamaze kumenya ukuri.

Usibye kugenda baririmba, bagaragaza n’ibyapa byanditseho ibyo bifuza, abigaragambyaga ntabyo bangije, dore ko amazu y’ubucuruzi yarakomeje akazi kayo.

Mu gihe imyigaragambyo yabaga, ingabo za M23  nizo zagaragaraga mu Mujyi cyane, hamwe n’abapolisi, ndetse n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe amahoro muri iki gihugu zizwi ku izina rya MONUSCO.

 Source:Izuba Rirashe

Aucun commentaire: