jeudi 29 novembre 2012

Dore ibyo wakora kugira ngo ukire indwara y’ishyari rirenze ry’uwo mwashakanye



 
Mu magambo akunda kugarukwaho n’abantu benshi ni uko burya ngo umukunzi utagufuhira ngo ntabwo aba agukunda byimazeyo. Ariko kandi hari igihe ifuhe riba ryinshi rigafatwa nk’indwara ishobora no kwangiza ubuzimwa bw’umuntu. Ibi byatumye urubuga topsante.com rutanga uburyo bwiza ushobora guhagarika ifuhe rikabije kuwo bashakanyew cyangwa se uwo bakundana.

1.    Irinde kugenzura buri kamwe ku mukunzi wawe 

Biragoye kuba wakwirengagiza ibikorerwa umukunzi wawe cyane nk’igihe hari umwohereza ubutumwa bugufi kuri telefoni. Aho kugira ngo utakaze ingufu zawe ku busa ushaka kumenya buri kimwe mugenzi wawe akora wowe zitakaze umunezeza kuko kumugenzura si byo bizatuma areka buri kimwe yakoraga. Kongera ingufu mu kumushimisha bishobora kugufasha kwirengagiza ibyo arimo akora icyo gihe ariko bitavuze ko ugombo gukomeza kuba ijisho rya mugenzi wawe.

2.    Ishimire mugenzi wawe 

Na none kandi igihe ubona mugenzi wawe akunzwe cyane cyangwa se na we akunda kugenda areba ku ruhande ugomba gushimishwa no kuba ufite umugabo cyangwa umugore mwiza abandi batangarira no kuba afite umutima ugira amatsiko yo gukunda. Aha ni ho ushobora guhera nawe umwereka ko abo abona cyangwa abamureba ntacyo bakurusha !

3.    Irinde gukomeza ishyari ufite

Aho kugira ngo uhangayikishwe n’ibigutera ishyari bihindure nk’ibisanzwe maze wibaze wowe ubaye arimo kuganira bisanzwe n’uwo mudahuje igitsina niba byakagombye kuba intandaro yo kuba washwana na mugenzi wawe. Iyumvishe ko umubano ufitanye n’umukunzi wawe ukomeye nta wundi ushobora kuwujya hagati, ugendeye ku buryo ubona mubanye.

4.    Igirire icyizere wowe ubwawe

Ubusanzwe nta kintu na kimwe cyakugirira umusaruro mu gihe wowe utiyizeye kandi ubona nta rutege ufite rwakugeza ku ntego yawe. Igihe wifitiye icyizere ko mugenzi wawe akubona neza kandi atakurutisha abahisi n’abagenzi bizaguha amahirwe yo kumva utuje mu mutima bityo na rya shyari rigabanyuke.

5.    Bwira umukunzi wawe impungenge waba ufite

Kugaragaza ibyiyumvo byawe imbere y’umukunzi wawe bizatuma asobanukirwa neza ibiguhangayikisha igihe cyose akubonanye n’abandi. Gusa na none abahanga mu mibanire y’imiryango bagaragaje ko burya kuvuga amarangamutima yawe buri gihe bitakagombye kwifurizwa abakundana kuko ngo ibi bishobora kongera kutumvikana mu rugo mu gihe bikoranywe uburakari cyangwa umujinya.

Menya uburyo bwiza ushobora kubicishamo utabangamiye mugenzi wawe kuko buri nama igiwe haruguru ishobora kugira ingaruka zitari nziza ku mubano wanyu bitewe n’uburyo wanyitwayemo.


SOURCE:UMUGANGA.COM

Aucun commentaire: