jeudi 29 novembre 2012

Ibi ni bimwe mu byo ugomba kwirinda kuganiriza umukunzi wawe



Mu mibanire y’abakundana hari ibintu byinshi baba bagomba kwirinda kuganiraho kabone n’iyo byaba bibonwa nk’ibyoroshye. N’ubwo mwaba mubona mwizerana cyangwa munyuzwe n’urukundo mufitanye, kwisanzuranaho bikarenga umupaka na byo bigira ingaruka zitandukanye aho biba bishobora kuzana n’amakimbirane.


Urubuga fr.meetic.yahoo.net rutangaza ko ari ngombwa kwitwararika mu gihe hagamijwe umubano urambye ariko ntibibe byakubuza kwishimana n’umukunzi wawe umenya ibyo wamuganiriza n’ibitari ngombwa kuubwira.


Dore uko ayo magambo agenda akurikirana (Yo ugombwa kwitondera kubwira umukunzi wawe):

1.    Uku niko nari meze na mbere yo kumenyana

Ahaa! Uru ni urugero rwa mbere rugaragaza ko utesheje agaciro imyumvire ya mugenzi wawe. Aho kugira ngo ukosore ikosa akubonaho utangiye kwereka umukunzi wawe ko agomba no kwita ku ntege nke zawe wenda bitewe n’uburyo yari akubajijemo amakosa. Birashoboka ko uba umushubije ibyo utabanje gutekerezaho cyane ariko kumusubiza byakagombye kugenda gutya: « birangora kwikosora iyo nta muntu urambwira ko nkora nabi… »

2.    Uri mwiza 95%

N’ubwo wowe uba wumva umubwiye ibishobora kumushimisha ariko bigira ingaruka zitandukanye n’iziba zitezwe. Umukunzi wawe ashobora kwibaza impamvu atabonye amanota ijana ku ijana maze bikamutera guhera mu rungabangabo. Inama isumba izindi ni ukujya wivugira ibindi bitarimo kugereranya cyangwa kugabanya ikigero ugendeye ku marangamutima.

3.    Kugmugereranya n’abandi bikaba bibi cyane kumugereranya n’abahoze ari inshuti zawe za cyera (Les Ex)

Ni ibisanzwe kuba wagereranya inshuti muri kumwe n’iyo wari ufite mbere ariko si byiza kubivuga ngo abyumve. Itonde cyane cyane nko mu gihe mwashwanye kuko kugereranya ibyiza n’ibibi ku bakunzi babaye abawe ntibyatera inkeke gusa, ahubwo binashobora kuba urwitwazo rwa buri gihe rwo gutongana buri gihe cyose nta kindi mupfuye. Mwirinde ibiganiro byose byatuma muganira ku bakunzi banyu ba mbere kuko bishobora kubyara amahane akomeye cyane ndetse akaba yababuza umunezero mu buzima bwanyu.

4.    Ndumva ntacyo twakorera hamwe ngo kiduhire !

Imiryango hafi ya yose irashwana ariko ibyo ntibyaba intandaro yo kwereka mugenzi wawe ko ntacyo ashoboye mu gihe umurakarariye. None se ko utakwifuza ko umukunzi wawe agumana amafuti ye ni kuki utamukosora aho kumva ko kutagira icyo mukorana ari byo bizagufasha ?

5.    Kirazira kubwira umukunzi wawe iby’imiterere y’umubiri we wowe ubona ko bitameze neza

Kuvugisha ukuri si byiza igihe hajemo ibintu by’umubyibuho ukabije cyangwa imiterere y’umubiri muri rusange kuko abanyarwanda baravuze bati nta mwiza wabuze inenge, kandi buri wese aba azi aho ashobora kuba ayifite. Aha niho ushobora guhindura ukuri kugira ngo udakomeretsa umukunzi wawe cyane ko hari abanagira ubusembwa ahatagaragarira buri wese uretse wowe mugenzi we mubana. 

6.    Ntacyo umaze ku buriri !

Niba ibyo ku buriri bitagenda neza nk’uko wabiteganyaga, kumubwira ko ntacyo amaze si byo bizakemura ikibazo. Kugira icyo unenga ku migendere y’ibikorwa nk’ibi byo mu cyumba ni bibi cyane kuko bikomeretsa umukunzi wawe yaba umugabo cyangwa umugore, bityo akumva ko koko ntacyo ashoboye; n’ubwo aya magambo aba agaragiwe n’ukuri ariko ashobora kubangamira n’undi mubano wanyu uwo ari wo wose.

Mubwire ahindure imyifatire n’uburyo abikoramo nawe ubimufashe mo maze bireke kuba byakurura amagambo, kuko burya mu buriri buri wese agira imikorere ye n’imyumvire ye, biba byiza rero iyo bihujwe kandi icyo ubona urusha mugenzi wawe ukamwigisha. Ku bijyanye n’imyitwarire mu buriri, ni byiza cyane kubiganiraho kurusha kubineguranaho.

Nk’uko tumaze kubibona haruguru ni byiza kwirinda amagambo yose ashobora guhindura imitekerereze y’umukunzi wawe kabone n’iyo byaba ari ukuri kwambaye ubusa !

Source:umuganga.com

Aucun commentaire: