As Kigali 2-0 Espoir
APR 1-1 Amaguju
Rayon Sports 3-1 Kiyovu Sports
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Ugushyingo 2012, kuri Sitade Amahoro i Remera, hakinywe umukino wa shampiyona wo ku munsi wa 8 ubwo ikipe ya Rayon Sports yatunguraga Kiyovu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 18 ikayitsinda ku bitego bitatu kuri kimwe.
Nyuma y’uwo mukino umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Ally Bizimungu yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko bashimishijwe no kuba batsinze.
Bizimungu avuga ko bitewe n’uko umukino uhuza ayo makipe uba utoroshye kuba batsinze ari ibyishimo ku ikipe ya Rayon Sports ndetse n’abakunzi bayo.
Kayiranga Baptiste umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports yavuze kuba batsinzwe uwo mukino ku mpande zombi bitari byoshye kandi na bo bemeye ko ari ibintu bibaho mu mupira w’amaguru.
Kayiranga avuga ko bagize amahirwe atari make, ariko ntibayakoresha nk’uko bikwiriye, ariko kuri ubu akaba avuga ko bazagenda bitwara neza muri shampiyona.
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye umukino ifite imbaraga iza no kubona ibitego 2 hakiri kare ku buryo ku munota wa mbere bari babonye igitego cya mbere, ibyo bitego byose bitsinzwe na Sina Jerome.
Mu gice cya kabiri umukinnyi Sina yongeye igitego cya 3, naho icyimpozamarira ku ruhande rwa Kiyovu Sports gitsindwa na Eric Serugaba. Ni umukino wari uryoheye ijisho ku makipe yombi, ariko Kiyovu ikaragaza ko itari ku rwego rwo hejuru.
Kugera ku munsi wa 8 Kiyovu Sports iracyaboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 18, AS Kigali igakurikira n’amanota 17, APR ifite amanota 13 n’umukino umwe w’ikirarane, naho ikipe ya Etincelles iracyari ku mwanya wa nyuma n’amanota 2.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande Rayon Sports.
Umuzamu: Nzarora Marcel .
Abakina inyuma: Nizigiyimana Abdoul Kharim Makenzi, Niyonshuti Gad, Uyisenga Faustin na Tuyizere Donatien.
Abakana hagati: Sibomana Hussein, Mwiseneza Djamal, Afrodis Hategekimana, Kambale Salita Gentil bita Papy Kamanzi
Abataha izamu: Sina Jerome ndetse na Ndayisenga Faudi.
Abakinnyi babanjemo ku ruhanderwa Kiyovu Sports.
Umuzamu:Batte Shamiru
Abakina inyuma:Serugaba Eric, Shauri Nyarugeta Fiston, Ngirimana Alex ndetse na Fitina Ombolenga.
Abakina hagati:Habimana Hussein, Mutarambirwa Djabil, Habimana Eric ndetse na Ndikumana François.
Abataha izamu: Kamana Bokota Labama na Bakkabulindi Julius.
Source:Izuba Rirashe
UWASE MUVUNYI DENISE

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire