jeudi 27 décembre 2012

Agaburira 30 batagira kigemurira muri CHUK buri munsi





Agaburira 30 batagira kigemurira muri CHUK buri munsiUbwo hari abarwayi baturuka kure ya Kigali bari mu bitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali (CHUK) batagira ubagemurira, hari abafite umutima w’ubugiraneza bitanga bakabitaho. Umukirisitu ufite resitora (restaurant) yitwa Ebenezeri muri Kigali yiyemeje kujya agemurira abarwayi bagera kuri 30 buri munsi.

Mu nkuru dukesha ORINFOR, kuri iyo resitora ‘’Ebenezeri’’ iherereye i Nyamirambo ahitwa kwa Mutwe, mu gihe cyo mu ma saa sita, usanga abarwayi cyangwa abarwaza babo batoye umurongo.

Nyir’iyo resitora, Niwenshuti Léonald, bakunze kwita Murokore, atangangaza ko amaze imyaka igera kuri ine yiyemeje gukora icyo gikorwa cyiza cyo kugaburira abatishoboye. Ibi ngo yabitangiye nyuma yo kurwariza umubyeyi we muri CHUK, akabona ibibazo abantu batishoboye baturuka kure ya Kigali no mu Ntara bahura nabyo.

N’ubwo agemurira abarwayi ku buntu buri munsi, Niwenshuti Yemeza ko yabibonyemo umugisha ituruka ku Mana, kuko ngo kuva yabitangira, ubucuruzi bwe bugenda bwiyongera.

Abo barwayi bishimirira ubufasha bahabwa n’uwo mugabo bita Murokore. Ngo ndetse iyo umwe akize agataha, asiga yeretse iyo restaurant undi murwayi uturuka kure utishoboye.

Abarwayi batishoboye bo muri CHUK, babona ubufasha bw’abantu bakunda Imana batandukanye, harimo n’ishyirahamwe ry’abagore b’Abayisilamu babagemurira amafunguro buri wa gatanu.

igihe.com

Aucun commentaire: