
Kutamenya kwigenzura igihe wagize uburakari, bituma iminsi yawe yo kubaho igabanuka.
Kurakara kandi bigira n’izindi ngaruka zitandukanye ku buzima nk’uko amakuru atangazwa n’urubuga 7sur7 abigaragaza.
Uru rubuga ruvuga ko ubushashatsi bwakozwe n’impuguke zo muri Kaminuza ya Jena mu Budage bukorewe ku bantu ibihumbi bitandatu bwagaragaje ko abantu bakunda kurakara cyane bahura n’uburwayi butandukanye, kandi ngo bushobora no kubavutsa ubuzima.
Aba bashashatsi bavuze ko hari indwara zikunda gufata abantu bakunda kugira umujinya, zikaba ari na zo basanganye bamwe mu bantu bakoreweho ubu bushashatsi zirimo indwara z’ubuhumekero z’igihe kirekire, umuvuduko udasanzwe w’amaraso, kanseri(cancer) zitandukanye hamwe no kugira ibibazo mu duheha duhuza imiyoboro yo mu mpyiko.
Marcus Mund na Kristin Mitte bayoboye ubu bushakashatsi, banavuze ko aba bantu bagira umujinya w’umuranduranzuzi baba bafite muri bo poroteyine (protein) ituma batagaragaza amarangamutima yabo nk’abandi bantu ; aba banyamujinya kandi ngo bakaba bashaka iteka ko ibitekerezo byabo ari byo byumvikana.
Ku rundi ruhande ngo abantu bahora bishimye cyangwa baseka bahorana itoto n’igikundiro, n’iminsi yabo yo kubaho ikiyongera ugereranyije n’abahorana umujinya.
igihe.com
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire