Itsinda
ry’ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bw’amahoro mu rwego
rw’Umuryango wa UNMISS muri Sudan y’amajyepfo (united Nations missions
in South Sudan) zambitswe imidari mu mugi wa Juba, bashimirwa akazi
bakoze mu rwego rwo kugarura amahoro muri icyo gihugu.
Ubuyobozi bushinzwe ishami ry’itumanaho
muri Minisiteri y’ingabo mu itangazo bwashyize ahagaragara, rivuga ko
umuyobozi wungirije wa UNMISS koloneri Jeet Gurung wavuze mu izina
ry’umuryango UNMISS yashimye Leta y’u Rwanda yatanze umusanzu ku
muryango wa UNMISS. Ati “turashima cyane akazi kakozwe na batayo ya 3
y’ingabo za RDF (Rwanda defence forces) mu gihe cy’amezi umunani
ashize bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’amajyepfo.
Brigadier General Andrew Kagame uyoboye
ingabo zikorera muri Sudani y’amajyepfo, yavuze ko batayo igizwe
n’ingabo z’u Rwanda zikorera muri ako karere zakoze akazi gakomeye mur
wego rwo kubungabunga umutekano w’abaturage ba sudani y’amajyepfo,
ndetse no kubagezaho ibikorwa byo kubafasha mu buzima busanzwe nko
kubategurira imishinga yunguka vuba (Quick impact Projects) bikaba
byarunganiye abaturage mu bikorwa by’ubwubatsi n’ibindi.
Ku byerekeranye n’ibindi bikorwa
bifatika ingabo za RDF zagejeje ku baturage ni ibikorwaremezo bubakiye
abaturage urugero nk’ikiraro cya DUMA mu gace ka Tambura mu mugi wo mu
burengerazuba, ibikoresho nk’amasuka yo guhingisha agera kuri 420 RDF
yahaye abaturage ba Tambura, na Torit mu turere two mu burengerazuba no
mu burasirazuba bwa Sudani y’amajyepfo, ibikorwa byo gukwirakwiza amazi
meza mu bitaro no mu bigo nderabuzima bya Tambura ubusanzwe haba ibibazo
byamazi make, gutunganya umusingi w’ahazubakwa amashuri yisumbuye
n’ahazubakwa isoko rishya ryo guhahiramo mu murenge wa Yambiyo n’ibindi.
Mu bandi bayobozi bitabiriye icyo
gikorwa cyo kwambika imidari ingabo za RDF ni bamwe mu bayobozi ba
UNMISS, ingabo, polisi na bamwe mu banyarwanda baba mu gihugu cya
Sudani y’amajyepfo mu rwego rwa Diaspora. Ingabo za RDF zoherejwe mu
butumwa bw’amahoro muri sudani y’amajyepfo ni bo bagize icyiciro cya
mbere cyoherejwe muri Sudani mu rwego rwa UNMISS bakaba baragiyeyo mu
kwezi kwa Mata 2012.Imvaho Nshya

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire