Imbere
y’ingabo za Loni ibihumbi n’ibihumbi zibarizwa muri Repubulika
iharanira demokarasi ya Kongo, Abanyekongo bavuga ururimi
rw’ikinyarwanda baricwa nabi ku buryo busa n’ubutegura Jenoside
y’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda. Abagore baririrwa bafatwa ku ngufu
n’abagabo benshi ku mugore umwe umunsi k’uwundi imbere y’ingabo za Loni
zizwi ku izina rya MONUSCO. Abagabo baricwa abashoboye bagahunga. Ntawe urara mu rugo bose barara mu mashyamba na bo bagore batakamba bavumburwa mu mashyamba aho baba bihishe n’imiryango yabo. Itangazo Imvaho Nshya ikesha ishami rya Loni rishinzwe impunzi (HCR) ryiswe Rwanda Emergency Updates ryo ku itariki ya 14-24 Ukuboza 2012 rivuga ko ahabarizwa umutekano muke cyane ari i Masisi mu mijyi ya Kagusa, Mushaki, Nyamitabo, Kirorirwe na Burungu aho abaturage bahohoterwa n’Ingabo za Kongo (FARDC) zifatanyije na ex-FAR n’Interahamwe (FDLR), Mai Mai Nyatura na Raia Mutomboki. Abagore babashije guhunga baratabaza imiryango y’abagore ibaho ku isi, niba koko ngo ibaho kubavugira kuko baricwa urubozo imbere y’ingabo za Loni ngo ziba ziseka rimwe na rimwe ngo mu gihe baba bafatwa ku ngufu ku mirongo imbere y’abana babo b’abakobwa na bo baba bategereje ibyo. Banenga cyane imiryango yirirwa yiratira kuvuga umubare bavuye mu bitaro kubera gufatwa ku ngufu ariko mu by’ukuri ntibavuge ibiriho nyabyo. Emerita na Yozefine batashatse kuvuga amazina yombi ku ibanga ryabo bunze mu rya HCR n’indi miryango mpuzamahanga ko ingabo za Leta zifatanyije n’iyo mitwe yose harimo FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda gukora ayo marorerwa bakaba bahamagarira imiryango mpuzamahanga kubwira Perezida Kabira guca urugomo nka ruriya mu gihugu ayoboye, cyane ko ingabo ze ari zo zigaragara kungiriza FDLR kwica urubozo. Mu kwezi gushize ingabo za Kongo FARDC zashinjwe na Loni gufata ku ngufu abagore 126 mu kanya gato ubwo zavaga mu mujyi wa Sake. Kuva mu gushyingo 2012 inkambi ya Nkamira imaze kwakira impunzi zigera ku 1 439 naho kuva muri Mata hamaze kwakirwa abangana na 21 720.
Ihuriro ry’abagore mu Rwanda ryo ryamaze gukora ubuvugizi ariko ngo bakaba bashaka kubikora nanone bifatanyije n’abandi bo mu karere nkuko Christine ukuriye iryo huriro yabitangarije Imvaho we ubwe avuga ko biteye agahinda. HCR yo ivuga ko n’ubwo imishyikirano yasubitswe i Kampala muri Uganda hagati ya M23 na DRC batemeranyijwe kuba bahagaritse imirwano. Abari bahagarariye Leta bavuze ko badafite uburenganzira bwo kwemeza ko imirwano yaba ihagaze. Imishyikirano izasubukurwa ku ya 4 Mutarama 2013.
IMVAHO NSHYA
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire