mercredi 26 décembre 2012

Ntucikwe n'igitaramo Yarutanagishije Umuco cy'Indangamirwa kuri uyu wa Gatatu

indangamirwaUmunsi urashyize uragera, aho itorero ndangamuco Indangamirwa ryiteguye gutaramana n'abakunzi baryo n'abakunzi b'imbyino gakondo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu mu gitaramo bise Yaratanagishije Umuco.

Muri iki gitaramo kiri buze kubera ku gicumbi cy’umuco mu ihema riri inyuma ya stade Amahoro, biteganyijwe ko abasore n’inkumi bagize itorero Indangamirwa bari buze gutaramana n’abakunzi b’umuco nyarwanda mu mbyino n’imigenzo yakorwaga mu Rwanda rwo ha mbere.

Kwinjira muri iki gitaramo Ndangamuco kiribuze gutangira ku isaha ya saa kumi z’umugoroba Ni amafaranga ibihumbi 4000 ku muntu umwe, 7000 ku bakundana (couple) na 15000 kumuryango w’abantu batarenze 5.

Indangamirwa barataramira abantu mu mbyino no mu myiyerekano.

inyarwanda.com

Aucun commentaire: