mercredi 26 décembre 2012

Swaziland : Imyambaro migufi ntiyemewe


      
Igipolisi cyo muri Suwazirande, igihugu gifite abagore bakiri bato benshi bakunda kubyina amabere ari hanze imbere y’umwami buri mwaka, cyatangaje ko kigiye gushyira imbaraga mu iyubahirizwa ryo gukuraho amajipo magufi yambarwa n’abagore kuko ngo ayo majipo ariyo yoroshya guhohoterwa kwabo.


Itegeko ryo mu gihe cy’ubukoloni mu mwaka w’1889 ryabuzaga ko ibyo bikorwa ubu byakorwa kandi abantu babangamiye iri tegeko bafunzwe amezi atandatu nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’iki gihugu Wendy Hleta, ariko nyuma y’ubukoloni ngo niho iyi myitwarire yongeye kubuka muri iki gihugu nk’uko urubuga rwa interinete Independant Online News rwabyanditse.
 ' Uguhohoterwa kuroroshywa, kubera ko biroroshye kuzamura agatambaro gato kambawe n’umugore kurusha igitambaro kirekire kimwe n’uko amapantalo niyo yaba amakoboyi ariko y’urwambariro rwo hasi nayo ari kimwe.’’

Uyu muvugizi kandi akomeza avuga ko abagore bambara batyo aribo biteza guhohoterwa no gufatwa ku ngufu kuko ngo nk’uko yabisomye ahantu ngo abagabo bamburisha abagore ijisho ndetse ngo hari n’abagore bamwe na bamwe bateye batyo.ibyo rero ngo bikoroshywa n’imyenda migufi kandi yorohereye yerekana ikimero ku buryo bworoshye.

Uku kubuza iyi myambarire ntibizagera ku bakobwa cyangwa se abagore bakkiri bato bambara bijyanye n’umuco ndetse n’igihe bari kubyina kuko bon go bafite uburenganzira bwo kwambara uko bashaka.

Abakobwa bagitekerezwa kuba amasugi muri Suwazilande nibo baza kwiyerekana imbere y’umwami Mswati III , amabere ari hanze,uyu mwami akaba ariwe uba afite uburenganzira bwo guhitamo muri abo umugore mushya. Baba bambaye igitenge cyerekana umuco w’imyambarire yabo, icyo gitenge kikaba kiba gihishe igitsina gusa ariko amatako yose akaba ari hanze. Ibi kandi bigakorwa buri mu mpera z’umwaka.


Umuryango.com

Aucun commentaire: