mardi 11 décembre 2012

US: Maryland, Virginia na Washington DC batanze 90 000$ mu Agaciro DF

Abanyarwanda muri ziriya Leta muri Amerika kuwa 08 Ukuboza bafunguye gahunda yo gukusanya inkunga yabo igenewe ikigega Agaciro Development Fund. Muri uyu muhango bise itangiriro bakaba barakusanyije ibihumbi 90$ agenewe iki kigega.



i Washington,hamwe n’abandi batuye Maryland na Virginia bakusanyije 90 000$
Mu magambo yavuzwe, bibukije ko indangagaciro z’umunyarwanda zirimo kwiyubaha no kugerageza kwifasha ariyo mpamvu bagomba gushyigikira nabo gahunda y’igihugu yo kwihesha agaciro nubwo baba mu mahanga.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Ambasaderi James Kimonyo yavuze ko u Rwanda ngo ubu rweze imbuto nziza z’imiyoborere myiza, kurwanya ubukene, kurwanya ruswa.
Yagize ati: “ Amahanga ubu ari gushinja u Rwanda ibibi ni nk’abashumba batera imijugujugu igiti cyeze imbuto nziza. Niyo mpamvu tugomba kwihesha agaciro tugerageza kubeshaho igihugu tudategereje ak’i muhana.
Abanyarwanda batuye mu gace ka DMV muri Amerika bari baje muri uyu muhango bakaba biyemeje ko gushyigikira ‘Agaciro Development Fund’ ari gahunda ihoraho kandi batazahagarika.
Uyu muhango wabanjirijwe n’umunota wo kwibuka Min Inyumba Aloisea witabye Imana mu cyumweru gishize.

Comite nyobozi y’abanyarwanda batuye DMV (District-Maryland-Virginia.) bateguye iki gikorwa
Frank Joe, umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Canada wari watumiwe gususurutsa abari aho, yavuze ko 50% by’ibyo bari bamwemereye ngo aze kubasusurutsa abigeneye ikigega abandi nabo bariho batangamo inkunga.
Frank Joe yagize ati: “Nakuze Sogokuru ambwira ko ngomba kuba umunyarwanda uzira umwanda, kandi wiyubaha. Ibyo turimo rero ni uguheshya icyubahiro igihugu cyacu no kukirinda umwanda.
Camille Karamaga, umunyarwanda ukora mu kigega cy’imari ku Isi, FMI i Washington, yasobanuye akamaro k’inkunga z’amahanga ndetse n’ingaruka z’ikatwa zazo.
Karamaga yavuze ko guhera 1994 kugeza ubu u Rwanda rwagabanyije kurambiriza ku nkunga z’amahanga. Guhera 1994-1998 u Rwanda rwacyeneraga 100% by’ingengo y’imari, 1998-2002 rwacyeneraga 95%, ariko guhera 2002-2012, ubu u Rwanda rucyenera 52% gusa.
Karamaga yongeye yibutsa abantu ko Ubwongereza bwashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu gukoresha neza buri € (pound) batanga ngo rifashe ibikorwa by’iterambere mu Rwanda.
Yavuze ko u Bwongereza cyangwa andi mahanga buramutse buhagaritse inkunga hari imirimo ya leta cyangwa se ibikorwa rusange bitazagenda neza ariko ko bitazashegesha igihugu cyane nkuko bamwe babyibaza.
Umutegarugori Cathy Rwivanga, umunyamabanga mukuru wa comite nyarwanda yo mu karere ka DMV, yavuze ko nk’umuntu wakuriye mu mahanga nta hantu yita iwabo, ubu afite ishema n’agaciro byo kuba umunyarwandakazi. Kandi nk’umubyeyi azigisha abana be umumaro w’umurage w’agaciro ari kubona igihugu cye kiri kwiha imbere y’amahanga.

Amb James Kimonyo afungura umuhango ku mugaragaro

Umuhango witabiriwe n’abanyarwanda batuye DMV

Frank Joe yatanze mu AgDF 50% y’ibyo bari bamwemereye

Aba bana ni abanyarwanda baba muri DMV bafite itorero bise Ishema n’Isheja bakaba bashimishije abitabiriye uyu muhango mu mbyino za Kinyarwanda.

umuseke.com

Aucun commentaire: