Abaturage bo mu murenge wa Mukindo, bavuga ko bahawe akazi mu bikorwa bitandukanye bikubiye mu mishinga iterwa inkunga n’Ikigega cy’igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije no guhangana n’Imihindagurikire y’Ikirere, FONERWA, nyamara ngo guhembwa ni amahirwe.
Nzabakurana Moise w’imyaka 32, atuye mu Kagari ka Runyinya mu mudugudu w’Agashari. Arerekana ibipande ahemberwaho n’umushinga wa Fonerwa, akaba avuga ko guhera mu kwezi kwa mbere yahembwe ikenzeni (iminsi 15, Ndlr) imwe. Agira Ati “N’iyo kenzeni ishize bajya kuguhemba bakagukata.”

Uwitwa Ibyimana Jeanne ni umupfakazi w’abana 2, akaba umwe mu bahawe akazi mu bikorwa byo guca imirwanyasuri no gukora amaterasi y’indinganire. Agira ati « ikitubangamiye ni abadukoresha. Mva mu muringoti wa mbere , nkajya mu wa kabiri nkawuvamo saa saba, nyuma bakambwira ko bampemba igice. Amafaranga magana atanu yanteza imbere koko ? »
Uretse Jeanne uvuga ko ahembwa make, na bagenzi be bakora akazi kamwe, bavuga ko nyuma ya buri minsi 15 basabwa gukora undi mubyizi batishyurwa uhwanye n’amafaranga igihumbi. Ibyo babifata nk’akarengane.
Ngabonziza Innocent utuye mu mudugudu wa Rulimbi, mu kagari ka Nyabisagara, avuga ko bagitangira gukora mu bikorwa by’iki kigega bari bazi ko kije kubatera inkunga, nyamara ngo hari ubwo babona bacunaguzwa.
Bakora mu materasi, imirwanyasuri, abandi barubaka. Abaturage twaganiriye nabo bemeza ko bishimira imirimo bahawe, kuko itunga imiryango yabo, ariko ngo bikaba bigorana kugira ngo bishyurwe.
Hari abamaze imyaka 6 batarishyurwa
Basa n’ababimenyereye ndetse bahebye. Ishuri rya ESI Magi rimaze imyaka 6 ryubatswe, bamwe mu baryubatse bavuga ko batigeze bishyurwa imibyizi 16.
Kamazi Claude mu Gitega wo mu Kabatsi avuga ko yari umuyede, hakaba hari abafundi bafitemo amafaranga menshi ariko bagira ubwoba bwo kubivuga.
Inzego zibishinzwe zibizeza ko bazahembwa bikaba iby’ubusa. Kamanzi Claude akomeza agira ati “Turabibaza bakatubwira ngo bazayaduha, tugaheruka batubwira batyo. “
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukindo, Ndungutse Moiseavuga ko abubatse amashuri ntibahembwe, bakorerwa ubuvugizi kugira ngo bahembwe.

Kongera umusaruro no guhanga imirimo ku rubyiruko ni imwe mu nkingi zikubiye muri EDPRS ya 2, intego yayo ikaba ari ugushyiraho byibuze imirimo mishya 200.000 buri mwaka.
Uwase Denise
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire