Uburyo yandura
- Gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuntu ufite virusi ya Hepatite C.
- Gukoresha ibikoresho bikomeretsa byakoreshejwe n’umuntu ufite iyi virusi akikomeretsa, ubikoresheje nawe iyo yikomerekeje yandura virusi ya Hepatite C. Muri ibyo bikoresho harimo inzembe, imakasi, amaherena n’ibindi bikoresho bikomeretsa…
- Kwishyirishaho ibishushanyo ku ruhu (tatouage), kwipfumuza amatwi hakoreshejwe ibikoresho bimwe ku bantu batandukanye.
Umubyeyi ashobora kwanduza umwana we amubyara

Urubuga rwahttp://www.eurekasante.fr/ ruvuga ko nubwo umugore urwaye virusi ya hepatite C atabujijwe gutwita, bibujijwe ko yatwara inda arigufata imiti y’iyi ndwara, cyane cyane mu mezi abanziriza kurangira kw’imiti y’indwara ya hepatite C.
Umubyeyi urwaye hepatite C, mu gihe abyara, umwana aba afite ibyago byo kwanduzwa bingana na 3 kugeza kuri 5 ku ijana. Ibi bikaba biterwa n’uko mu gihe cyo kubyara virusi ya hepatite C iba iri hejuru cyane mu maraso ku bagore bayirwaye by’akarusho ababana ubwandu bwa SIDA .
Iyo umwana avutse, ubukana bwa hepatite C buba budakabije. Umwana akaba atangira gukurikiranwa afite umwaka umwe.
Uru rubuga ruvuga ko igikorwa cyo kubaga umubyeyi mu gihe cyo kubyara bitagabanya ibyago byo kwanduza hepatite C umwana uvuka.
Ariko kandi, konsa ntibishobora kwanduza umwana hepatite C, gusa ababyeyi bagirwa inama yo kutonsa igihe ku mabere hari ibikomere cyane cyane ku moko.
Mu Rwanda, ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka w’2011 bwagaragaje ko abagore batwite bagera kuri 3,5% bafite indwara z’umwijima.
Indwara ya Hepatite C ntiyandura muri ubu buryo
Nkuko OMS ibitangaza, indwara ya Hepatite C ntiyandurira mu gusangira, mu biryo, mu mazi, gukoranaho n’umuntu uyirwaye, gusangirira ku kirahuri kimwe cyangwa ibindi bikoresho byo kuriraho, kwitsamura cyangwa gukorora.
Kubana n’umuntu urwaye Hepatite C, ntibyongera ibyago byo kwandura mu gihe wakurikije amabwiriza yo kwirinda iyi ndwara.
OMS kandi isaba ko abantu barwaye Hepatite C batakurwa mu kazi, mu ishuri, no mu bindi bikorwa bitandukanye.
Abantu bafite uburwayi bwa Hepatite C bajya bitabira gahunda z’ubuvuzi hakiri kare no bagahabwa inama za ngombwa, bagakingirwa Hepatite A na B mu rwego rwo kwirinda ko zakuririraho zikabazahaza umurwayi wa Hepatite C ndetse bikaba byarinda umwijima.
Umuntu usanze arwaye Hepatite C, agomba guhita atangira gufata imiti igabanya ubukana bw’iyi.
Gukurikirana byihutirwa umurwayi wa Hepatite C kugira ngo hirindwe ko yarwara umwijima udakira
.
.
Kwivuza Hepatite C birahenze
Nk’uko bigaragazwa n’inzego zibishinzwe, kwivuza indwara ya Hepatite C birahenze. Imiti yatangwaga mbere yarahinduwe ku buryo izajya itangwa mu gihe gito ugereranije n’igihe byamaraga.

Ukuriye agashami gashinzwe kurwanya indwara zandurira mu maraso mu Kigo gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Mbituyumuremyi Aimable, avuga ko imiti yari isanzwe itangwa mu Rwanda yakizaga gusa 40% by’abayifataga. Ikaba kandi yaragiraga ingaruka zikomeye ku bayihabwaga ndetse igahenda cyane, aho wasangaga mu gihe kingana n’ibyumweru 48 umurwayi yatangaga hafi miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.
Dr Mbituyumuremyi avuga ko umuti mushya, ugiye gutangwa wo unyobwa gusa mu byumweru 12 kandi ukaba ugizwe n’ibinini gusa mu gihe uwa mbere wabaga ari inshinge.
Yemeza ko hakurikijwe uburyo indwara ya Hepatite C yandura kandi igahenda kuyivuza, byaba byiza kuyipimisha kare urwaye agatangira kwitabwaho.
« Kwirinda biruta kwivuza, urebye ukuntu Hepatite C yandura, n’ uburyo ihenze kuyivuza. Ubu tugomba gushyira imbaraga mu kwirinda. » Yemeza ko hakorwa ubukangurambaga hifashishijwe abajyanama b’ubuzima mu rwego rwo kurwanya iyi ndwara.
Uwase Denise
http://www.paxpress.org/turusheho-kumenya-uko-hepatite-c-yandura-nuburyo-twayirinda/

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire