jeudi 25 juin 2015

Nyarugenge: Guca imitaka ku muhanda ni gahunda yo kurwanya akajagari n’ubujura- Ruzima Serge




Abacuruzi b’ amafatabuguzi y’itumanaho TIGO, MTN, AIRTEL bakorera mu mitaka yo ku muhanda mu Murenge wa Kimisagara babujijwe kwongera gucururiza mu mitaka, mu rwego rwo kurwanya akajagari n’ubujura nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Ruzima Serge.
Mu masaha ya mu gitondo hafi yaho imodoka zifatirwa ahitwa kuri station ya Kimisagara , abagenzi barinjira mu modoka abandi barasohoka. Hafi aho hari utumeza tw’abacuruzi b’amafatabuguzi y’itumanaho, bamwe nta mitaka bafite, abafite imitaka nayo irasanzwe si iy’akazi. Buri wese afite uwo arigu kwakira, yaba uwohereza amafaranga , uyakira cyangwa ugura ikarita yo guhamagara.
Gahunda yo gukuraho imitaka kuri aba bacuruzi imaze ukwezi itangiye gushyirwa mu bikorwa muri zone ya Kimisagara. Umwe mu bacuruza ifatabuguzi muri aka gace, iseta akoreraho arakora wenyine abandi bari ku mazu abegereye. Agira ati:”… abandi bagiye kwikinga izuba njyewe ni uko ubu nari mfite abo ngomba guha ama inite”.Yongeraho ko nubwo bo badakoresha imitaka hari abandi babirengaho bakayikoresha harimo iya kampani bakorera, bayibambura bagakoresha imitaka isanzwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara Ruzima Serge,   avuga ko iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo guca akajagari gatezwa n’imitaka aho usanga imwe iba yarashaje, ikaba yateza umutekano mucye bitewe n’uko iba yegereye umuhanda cyane. Ibi ni bimwe mu byo uyu muyobozi asaba :“Twifuza ko ama kampani yabo yabashakira inyubako bakoreramo, usanga umuntu afashe umutaka awushinze mu muhanda, aho abantu banyura, ni ikibazo twashatse gukemura.”
Ruzima Serge Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kimisagara
Nubwo iyi gahunda yo gukuraho imitaka yatangijwe, Ruzima avuga ko hari abatarabyumva bagaca mu rihumye, aha akoresha ijambo “cache-cache” (kwihishanya), ni ukuvuga ko abagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda n’abacuruzi bacungana ku jisho.
Serivisi itangwa nabi
Mu mihanda ikikije Umurenge wa Kimisagara, guhera saa tanu kugeza saa munani z’amanywa usanga utumeza twa bamwe mu bacuruzi b’ifatabuguzi ry’itumanaho twashyizwe hirya, badahari.
Ku zuba kureba muri telephoni biragorana
Kubera izuba kandi , umucuruzi ukora muri aya masaha nta mutaka afite, areba muri telefoni ahengereza. Umwe agira ati “… izuba iyo ryacanye nta mutaka witwikiriye, akazi kaba katoroshye kureba muri telefoni biba bikomeye.”
Abakenera izi serivisi nabo bavuga ko babura ubafasha muri aya masaha. Uwimana Valens atwara moto muri zone ya Kimisagara. Avuga ko akenshi akenera kubitsa amafaranga uko atashya, ariko aho iyi gahunda yatangiriye asigaye aza akabura umuntu umufasha ”ngo baba bagiye kugama izuba ” agakomeza ashakisha ahandi yakemurira iki kibazo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara yemeza ko ntacyo bizabangamira ku bukungu. Agira ati: “… ingaruka mu ruhande rumwe tubona ntayo, iyo umuntu akeneye serivisi ayisanga aho iri, kuko hari abakorera ahantu hemewe” ubuyobozi bukaba bwarabwiye aba bacuruzi ko baguma aho basanzwe babona abaguzi, bagakuraho imitaka, bagasigarana umwambaro wa kampani bakorera.
Umujyi wa Kigali ukaba uri mu biganiro n’ama sosiyete y’itumanaho kugira ngo akemure iki kibazo cy’imitaka, ashakire abakozi bayo ahantu hakwiriye ho gukorera.
Uwase Denise
Visit: http://www.paxpress.org/nyarugenge-guca-imitaka-ku-muhanda-ni-gahunda-yo-kurwanya-akajagari-nubujura-ruzima-serge/

Aucun commentaire: