| FOTO google |
Ububabare mu gihe cy’imihango(dysmenorrhea)
ni ububabare bwo mu nda yo hasi bushobora no gufata mu umugongo cyangwa
amatako abagore n’abakobwa benshi bakunze kugira haba hano iwacu mu
Rwanda ndetse n’ahandi ku isi.Bimwe mu bindi bimenyetso bishobora
kubuherekeza ni nko kumva umuntu atameze neza,iseseme,kuruka no guhitwa
bitewe na buri muntu.Abantu babivugaho byinshi bimwe biri byo ibindi
bikaba ibihuha.
Ubwo bubabare umukobwa ashobora kubugira mugihe cy’imihango nta bundi burwayi afite aribyo bikunze kugarargara muri 50% by’abakobwa nyuma y’ubwangavu.Ubu bubabare akenshi butangira ku munsi wa mbere w’imihango bukamara hagati y’umunsi umwe kugera kuri ibiri.
Ubu bubabare buterwa n’umusemburo witwa prostaglandin wiyongera cyane muri nyababyeyi uko iminsi y’ukwezi k’umugore igenda ishira.Ubwiyongere bwawo bwongera kwikanyura(contraction) kwa nyababyeyi no kwifunda kw’imiyoboro y’amaraso(vasoconstriction) aribyo bitera ubwo bubabare.Hari ababara ariko bakabasha kubyihanganira ariko hari n’abatabasha kubyihanganira bikaba ngombwa ko bafata imiti igabanya ububabare.Bene ubu bubabare butagize ubundi burwayi bugaragara bubutera bujyenda bugabanuka uko imyaka ishira na nyuma yo kubyara.
Hari rero n’ububabare mu gihe cy’imihango ariko buba bwongerwa n’uburwayi bwo muri kiriya gice cyo hasi cy’inda umuntu aba afite.Bukaba burangwa no kuba butaza mu gihe cy’imihango gusa kandi n’imiti isanzwe ikora kuri buriya bubabare twavuze haruguru ikaba ntacyo imara.Ubu bwo bukunze kugaragara mu bagore barengeje imyaka 30 iyo butewe n’indwara umuntu atavukanye cyangwa se bukagaragara kare cyane umukobwa agitangira kujya mu mihango iyo bitewe n’uburwayi buvukanwa.
Zimwe mu nama rero twagira abagira bene ubwo burwayi ni ugufata ikiruhuko gihagije,gusinzira,no gukora imyitozo ngororangingo nko kugendagenda kuko byagaragaye ko bigabanya ububabare hanyuma abo bitabashije gufasha bakagana abaganga bakabafasha kuko hari imiti itandukanye bashobora guhabwa ikabafasha.Ikindi bakamenya ko ubwo bubabare bushobora guterwa n’imikorere isanzwe y’umubiri cyangwa se n’uburwayi nk’uko twabivuze haruguru bakamenya uko bagomba kubyitwaramo cyane cyane bifashisha abaganga.
Uwase Muvunyi Denise

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire