vendredi 14 octobre 2011

Wagenzereza ute umwana cyangwa umuntu mukuru wamize ikintu kidasanzwe ?

 
 
Iyo umwana amize ikintu, gishobora kujya mu myanya y’ubuhumekero cyangwa mu rwungano ngogozi(ahajya ibityo).  Iyo icyo kintu kigiye mu mwanya w’ubuhumekero se umwana arangwa n’iki ?
• Gukorora 
• Guhumeka nabi cyangwa kudahumeka na busa
• Gusemeka  Nyamara hari igihe ibi bimenyetso twavuze haruguru bitagaragara cyane ako kanya, ku buryo bihita byibagirana ariko nyuma umwana akazagaragaza ibindi bimenyetso birimo n’umuriro.  Ubufasha bw’ibanze :

Iyo ikintu umwana yamize cyagiye mu myanya y’ubuhumekero  :
Umwana wese uhumeka nabi kubera ibyo yamize agomba guhita yihutishirizwa kwa muganga. Iyo icyo umwana yamize cyagiye mu rwungano ngogozi Umwana ashobora kubabara , kuruka cyangwa kuva amaraso mu kibuno. Nyamara akenshi ibintu byagiye mu rwungano ngogozi ntibikunda gutera ibibazo niyo byaba bisongoye nk’umusumari cyangwa ihwa.  Ku bantu bakuru hari uburyo bwitabazwa kugirango ikintu cyabanize gisohoke  :
• Ku muntu utataye ubwenge, hagarara inyuma ye maze amaboko yawe uyamuzengurutse ku nda.
• Fata igipfunsi kimwe cy’ukuboko kwawe, ugishyire hejuruy’umukondo maze ugitsindagire ku nda ukoresheje ukundi kuboko kwawe. 
• Tsindagira ugerageza kujyana hejuru .  Ubu buryo bw’ubutabazi buzwi ku izina rya ‘heilminch maneuver’

Aucun commentaire: