![]() |
| Photo Internet |
Umusonga ni indwara yica abana benshi bari munsi y’imyaka itanu. Buri masogonda 20 ubuzima bw’umwana buratakara. Ku mwana umwe wicwa n’umusonga mu bihugu bikize, abarenga 2000 baba bitabye Imana mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Nyamara, nk’uko tubikesha ishyirahamwe ry’abaganga b’abana mu Rwanda, umusonga ni imwe mu ndwara zishobora kwirindwa ku isi. Ibikoresho bya ngombwa ngo birahari uhereye ku bijyanye no kuwirinda kugeza kuwuvura abana bagakira.
Kurwanya umusonga birashoboka. Bamwe mu bagize iryo shyirahamwe ry’abaganga b’abana, Dr Musiime Stephenson na Dr Lisine Tuyisenge babwiye Imvaho Nshya ko Imibare yerekana ko ubuzima bw’abana barenga miliyoni bushobora gukizwa buri mwaka hakoreshejwe inkingo ndetse no kwegereza abarwayi imiti. Abo baganga bagize bati: “ Dufatanyije indwara y’umusonga yaba iya mbere mu zigomba kwitabwaho mu buzima bw’abana ndetse hakabaho no gushora imari mu buryo bwo kuyirinda”.
Umusonga ni ndwara ki?
Umusonga ni indwara ifata ibihaha, ikagaragazwa n’ inkorora, umuriro, ndetse no guhumeka nabi. Habaho Umusonga w’igikatu wica. Nk’uko ngo ubushakashatsi mu buvuzi bubyerekana, ngo habaho abana bashobora kwandura umusonga kurusha abandi: Nko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ngo abana bari munsi y’imyaka 5 by’umwihariko abatagejeje ku myaka 2 bibasirwa n’umusonga. Hari kandi abana babana n’abanywi b’itabi ndetse n’ababa ahantu hari umwuka udasukuye ( inzu bacanamo, inzu ibamo amatungo n’abantu,…) Nanone, Abana babana n’ubwandu bw’agakoko ka SIDA cyangwa izindi ndwara ( bwaki, imitima,…) ndetse n’abana batonkejwe bihagije ( nibura amezi 6).
Ibiranga
umusonga
Umusonga uterwa na Mikorobe zimwe na zimwe cyane cyane bagiteri ( pinemokoke na Hemofilus) na za virus nk’itera iseru,…. Ibimenyetso by’umusonga ni inkorora , kugira umuriro, guhumeka nabi ( guhumekera hejuru, imbavu zikagwamo ndetse umwana akarira). zimwe mu ngamba zo kwirinda umusonga, ni ugukingirwa. Dr Musiime Stephenson na Dr Lisine Tuyisenge babwiye Imvaho Nshya ko urukingo ari uburyo bukomeye bwo kwirinda umusonga. Mu Rwanda hakaba hari amahirwe y’uko urukingo rw’umusonga ruhari, ku nkunga y’umuryango mpuzamahanga utanga inkingo witwa GAVI (Global Alliance For Vaccines and Immuniziation) rukaba rutangirwa ubuntu ku bana. Icyo ababyeyi basabwa ni ukubahiriza gahunda y’inkingo zose zateganijwe. Banibutswa kandi Kugira isuku (gukaraba intoki, kudatekera mu nzu abantu bararamo no kutahanywera itabi mu ruhame cyane cyane kuka imyotsi y’itabi abana babo,…). Mu kwirinda umusonga, Ababyeyi basabwa konsa umwana igihe kirekire, kunoza imirire y’umwana, kwihutira kugeza umwana wagaragaje ibimenyetso by’umusonga ku mujyanama b’ubuzima kugira ngo amugeze ku baganga babyigiye.

iyi nkuru tuyikesha urubuga rwa interineti rwa www.orinfor.gov.rw yanditswe na
Kapiteni Alexis
Uwase Muvunyi Denise

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire