Birasanzwe
ko abantu bakundana ndetse bikomeye maze muri uku gukundana kwabo
ugasanga hari ibintu bitandukanye basezerana ndetse bakeka ko
bizahoraho. Muri iki gihe baba bazi ko bashobora kuzabana n’ubuzima
bwabo bwose, nyamara hari ubwo urukundo rwabo rugera aho rugahagarara
akenshi biturutse kuri umwe muri aba bakunzi. Muri iki gihe bikomerera
uwanzwe cyane ko usanga uwafashe icyemezo cyo guhagarika urukundo ntacyo
bimutwara kuko akenshi aba afite impamvu cyangwa se afite undi
bakundanaga uwanzwe atabizi.1. Kwibuka ko hari ibyakugenewe (Destin), kandi ukabiha agaciro
Aha ni ukumva ko uyu wakwanze n’ubundi atari uwawe, ko hari undi Imana yakugeneye, bishoboka ko yari yarabuze amayira yo kukugeraho bitewe n’uwo mwari kumwe bikaba bibaye ngombwa ko mutandukana kugira ngo uwawe abone aho anyura agusanga.
2. Kumukura mu bantu wafataga nk’ab’ingenzi
Ibi ntibisobanura ko nta kintu yakumariye cyangwa se na nyuma yo gutandukana atakikumarira, ahubwo bituma wumva ko nyuma ye haboneka abandi bakomeye kandi bashoboye kumurusha. Kuko niba hari ibyo wamwitabazagamo bigukomereye, uba utazongera kuko aba afite undi agomba kwitaho. Iyo umukuye mu bantu bawe b’ingenzi rero bigufasha kuba wamwibagirwa.
3. Gutembera
Gutembera ndetse no kwishimisha, kutigunga na byo biri mu byagufasha. Niba mwarajyaga mukunda kuba kumwe, aha ugomba gukora ku buryo ahantu mwahuriraga uhibagirwa hanyuma ugashaka ahandi heza kandi hakunyuze uzajya usohokera cyangwa se utemberera.
4. Gukora cyane cyangwa se kugira ibiguhuza
Guha umuntu igihe ni uko uba umukunda. Igihe rero mutagikundana biba byiza iyo ushatse ikintu kikwibagiza umwanya mwasohokanaga, mwamaraga muganira ndetse n’ibindi bihe byose bitandukanye mwagiranaga, kuba wahora ufite umurimo uhugiyeho rero bituma utabona umwanya wo gutekereza ku bindi uretse akazi kawe maze wanakarangiza ugashaka ibindi uhugiraho.
5. Kwibuka ibyo wihanganiraga ubwo mwakundanaga
Ingeso zitagushimishaga kuri we nko kwikunda ndetse n’ibindi bintu mutumvikanagaho bishobora gutuma wumva ko n’ubundi hari kuzagera igihe ntimubashe kwihanganirana. Ni byiza rero gusubiza amaso inyuma ukareba uko umukunzi wawe yitwaraga.
6. Kubwira abandi ko mwatandukanye
Kwihererana ko watandukanye n’umukunzi wawe bishobora kuguturitsa umutima. Aha rero kubibwira abandi ndetse ukabiganiraho cyane mu bari bazi ko mukundana biragufasha kuko bituma batazajya bamukuganirizaho ndetse bikanagufasha kujya ubanyomoza mu gihe batangiye kumukuganirizaho kugira ngo bitaba byanabuza abashakaga kuza kukwikundira kuza. Ugomba kubwira abantu ko nta gahunda mugifitanye.
7. Kudahubuka
Mu gutandukana n’umukunzi wawe haza abasore cyangwa se abakobwa benshi, yemwe na bamwe wari waranze. Aha rero ngo ugomba kwitonda kuko akenshi aba baba bazanywe no kugukina ku mubyimba kuko uba warabanze nawe ukaba wanzwe. Ibi ntago bivuga ko uba wiyimye amahirwe yo gukundwa, ahubwo ni uko uba ugomba kwitonda kuko abaza bose haba harimo n’abakuryarya.
8. Kwishimira ko uhawe uburenganzira
Aha ushobora gutekereza kuri cya kintu cyose umukunzi wawe yakubuzaga kubera kugufuhira, ibi bigasa nk’aho yari yarakuziritse bikagutera kongera kumva ko uhawe uburenganzira ndetse bikanagutera ishema.
9. Kwirinda ikintu cyose cyatuma mubonana
Abantu benshi bazakubwira ngo mwegere muganire, ngo mubonane ndetse n’ibindi. Iri ryaba ari ikosa rikomeye kuko bishobora gutuma uko umubonye ubabara kandi yaragusize akureba. Ugomba gushyira mu mutwe ko igihe cyonyine ari cyo cyagufasha kumwibagirwa. Iyo umuhaye icyo gihe rero bigutwara ikindi kirekire cyo kumwibagirwa.
10. Kwishimisha uko ushoboye
Ibi bivuze ko niba hari icyo wiyimaga kubwo kurengera imibanire yanyu, ntibyakubuza gufata izindi ngamba ngo ube wakwiyitaho kurushaho ugura nk’imyenda mishya, usokoza imisatsi niba uyifite kenshi ndetse no kuba wagura amaParfums meza bityo ngo bishobora kumutera kukwibazaho atangire no kwicuza kugeza naho ashaka kukugarukira kuko abakubona na bo bajya bamubwira ukuntu usigaye ucyeye.
Ubaye waranzwe rero ugomba kumenya ko ubuzima bwawe bugomba gukomeza kabone n’ubwo wakWangwa bwa Jana icyemezo ntikigomba kuba kwiyanga. Ugomba kubyibagirwa ukiyitaho ndetse kurusha uko usanzwe, bityo ntazatinda kubona ko yibeshye kandi ugomba no kuzirikana ko ashobora kuba atari we wari waragenewe.
Uwase Muvunyi Denise
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire