Ubushakashatsi
bwagiye bukorerwa mu bihugu bitandukanye byo ku isi, bwagaragaje ko
umubare w’abagore bata abagabo babo ugenda urushaho kwiyongera ariko ngo
bikaba biterwa n’impamvu zinyuranye. Amakuru dukesha urubuga umuganga.com rukesha tuxboard.com, agaragaza ko ibi biterwa n’impamvu nkuru 10 zikurikira:
1. Kubura urukundo no kwitabwaho
Mu gihe ubana n’umugore ntumugaragarize urukundo ku buryo yiyumvamo ko akunzwe, ndetse ngo unamwiteho bituma yumva abihiwe aho rwose bishobora gutuma yigendera akaguta.
2. Gucibwa inyuma
Abagore ntibishimira na mba ko abagabo babo babaca inyuma, rero ngo iyo umugabo yatangiye guca inyuma umugore we aba ari mu nzira zo kuba yamubura
3. Kubeshywa kenshi
Iyo umugabo akunda kubeshya umugore we ndetse ugasanga yarabigize akamenyero ngo ibi biri mu bimurambira akagezaho yumva ntampamvu n’imwe yatuma agumana n’umugabo w’umunyabinyoma utajya amwizera ngo amubwize ukuri.
4. Intonganya zidashira
Nubwo ngo nta zibana zidakomanya amahembe, ariko ngo umugore ushyirwaho inkeke n’intonganya za buri munsi bimutera umutima mubi wo gutangira gutekereza guta umugabo akajya aho abona amahoro n’umutuzo.
5. Kuba mu buzima bugaragaza ko asa n’aho akiri ingaragu
Aha ngo iyo ushatse umugore hanyuma ugasa n’aho wirirwa mu byawe ntugire igihe umuha cyo kumva ko afite umugabo kandi umwitaho, ngo bimutera umutima wo kongera gutekereza abandi basore bafite urukundo kandi babitaho, rero ngo iyo umugabo arangaye byatuma ashiduka umugore we yagiye bitewe n’uko atahawe umwanya n’umugabo we ngo akundwe anateteshwe ngo yiyumve nk’umugore ufite umugabo.
6. Kubura urukundo
Ubushakashatsi bwagaragaje ko umubare munini w’abagore bata abagabo babo baba babitewe n’uko abagabo babo ntacyo bitaho mu kubereka ibikorwa by’urukundo, ibi kenshi bikaba biterwa n’abagabo badafata igihe cyo gutekereza ku rukundo bafitanye n’abafasha babo ngo banashake uburyo ururukundo rwahoraho kandi rugahora rubaryoheye. Rero iyo ibi byabuze, umugore ashobora guhitamo guta umugabo akajya kwishakira aho abona urukundo.
7. Kubura ibyo yari yiteze kandi akomoka mu muryango ukize
Iyo hari byinshi umugabo yari yarijeje umugore we nyuma bikabura, ngo bituma yicuza impamvu y’urushako bakibuka ko bakomoka ku miryango ikomeye kandi ntacyo bashobora kubura, ariko akaba agiye kwicwa n’umuruho aho ndetse n’ababyeyi bamwe na bamwe batishimira kubaho nabi kw’abana babo kandi bafite imitungo, bityo bakaba bamufasha kuva ku mugabo bakaza mu rugo aho bazabona ibyo bakeneye byose.
8 Gutura imparakubiri n’umugabo we
Abagabo bakora kure y’ingo zabo kandi ntibakunde gutekereza kubagore babo cyane ngo bagire igihe cyo kuza kubareba kenshi, bituma aba bagore bibagirwa abagabo mu gihe babonye ababitaho hafi, maze bagatangira kubaca inyuma cyangwa se bakabacika.
9. Kutiyumvanamo no kudahuza n’umuryango w’umugabo we
Iyo umugore ageze mu rugo akahasanga abavandimwe b’umugabo ntibahuze muri byose, bashobora kumuhoza ku nkeke, kumugenzura mu rugo rwe n’ibindi birimo kumutoteza. Ibi ngo bishobora gutuma umugore ata umugabo we akigendera bitewe n’umuryango w’umugabo.
10. Kubura ibyishimo mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina
Igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ngo ni ipfundo ryo kubaka urugo rwiza, rero ngo iyo iki gikorwa kitakozwe neza ku buryo impande zombi zishima, usanga mu rugo byazambye. Ariko cyane cyane ngo iki kibazo gikora cyane ku bagore kuko iyo batanezezwa n’uko abagabo babakorera iki gikorwa bahitamo kwigendera kuko baba bumva bataryohewe n’ubuzima barimo.
Uwase Muvunyi Denise
1 commentaire:
terrible kasih informasi nya semoga berkah terima kasih
https://batubatajepara.com
Enregistrer un commentaire