mardi 6 novembre 2012

Wari uzi ko Kugona bishobora gutera Kanseri

Uretse kuba Kugona mu gihe cya nijoro bishobora kubangamira abo muryamanye, ngo byaba byanatera indwara ya Kanseri.

Nkuko urubuga umuganga.co rubisanga ku rubuga rwa My- health-world.com, ubushakashatsi bwakorewe muri USA bwakozwe mu kugona  n’ibindi bijyanye n’imigendekere mibi mu guhumeka igihe usinziriye kuko byose bishobora gutuma umwuka wa oxygen winjira ari  mukeya, ngo byaba bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwa muntu.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishuri rikuru rya  Wisconsin-Madison, bwakorewe ku barwayi ba Kanseri 1500 bwagaragaje ko hari amahirwe yo kurwara kanseri ku bantu bagona  akubye inshuro 4.8 abadafite iki kibazo cyo kugona  igihe basinziriye.

Abahanga bagaragaza ko iki kibazo gishobora kuba giterwa nuko iyo umuntu ahumeka  agona haba igabanuka rya Oxygen mu maraso, aho bituma ugukura k’uturemangingo tugize ibibyimba bizatanga kanseri dukura hakaniyongera utujyana tw’amaraso tuzatunga ibyo bibimba bya kanseri.

Dr Janvier Nieto ati ”ibi byagaragajwe nyuma yo gushidikanya niba hari ihuriro ryo kugona na kanseri none byaje kwemezwa ku buryo budashikanywaho.


Uwase Muvunyi Denise

Aucun commentaire: