jeudi 28 avril 2016


https://www.facebook.com/events/224982977873181/

vendredi 26 juin 2015

Abahinzikazi barasaba ko indwara zifata ibihingwa zabonerwa umuti

Amahuriro y’abagore aterwa inkunga na Action Aid mu by’ubuhinzi, mu turere dutanu ikoreramo, ahurira ku kibazo cy’indwara zitera imyaka bahinga ntibashe kubonerwa umuti . Aba bagore bagashingira kuri iki kibazo, n’izindi ngorane basaba ko ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi yakongerwa.
Uwamahoro Jeanne D’arc, ahagararariye abagore b’abahinzi mu Murenge wa Muko mukarere ka Musanze. Yagaragaje ko ikibazo cy’indwara zidafitiwe imiti zibangiriza imyaka yatangiye kwera. Agira ati: “… hari indwara yumisha ibirayi ku buryo kugeza uyu munsi nta muti wayo uretse kubirandura. Batubwira ko yitwa Cyumya”.
Igishanga gihingwa n'abagore bo mu mashyirahmwe yo muri Nyanza
Avuga n’indwara ifata ibigori bimaze guheka bikuma, na Mpfunyarazi ifata ibinyomoro bigapfunyarara, izi zose ngo nta miti zirabonerwa.
Ubufasha mu myumvire burakenewe


Umwe mu bagize network y’akarere ka Karongi yagaragaje uburyo abaturage bagirwa inama n’abafite ubumenyi mu by’ubuhinzi, ariko kubera ikibazo cy’imyumvire ugasanga imyaka yabo yose yishwe n’indwara.
Agira ati “… abafashamyumvire batubwira ko umuti wa mbere ku myumbati yarwaye mosaic ari ukurandura umwumbati wafashwe. Usanga kubwira umuhinzi ngo narandure umwumbati warumaze gushora ugiye kwera bimubera imbogamizi”. Yongeraho ko ababagira inama mu by’ubuhinzi bakiri bake ku rwego rw’umurenge aho usanga badashobora kugera kuri buri muturage. Agira ati: “… abatwigisha uburyo bwo kurwanya indwara n’ibyonnyi mu murima barahari, ariko baracyari bake cyane mu mirenge, kuzenguruka mu ngo, mu mirima biracyari ikibazo.” Mu bindi bibazo bibangamiye abagore b’abahinzi,   harimo guhenda kw’ifumbire no kubura isoko ry’ibyo bejeje.
Edward Karangwa
Umukozi wa Action Aid International Rwanda ushinzwe ishoramari mu buhinzi Karangwa Edward, avuga ko 80% by’abakora ubuhinzi ari abagore bo mu cyaro. Asaba ko bikwiye ko abagena imigambi mu by’ubuhinzi bajya batekereza ku bagore. Ati“ …icyifuzo ni uko ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi yakwiyongera ikagera no kuri bariya batishoboye, si ingengo y’imari ya Leta gusa, ahubwo n’abandi baterankunga bakora ibikorwa by’iterambere bakwiye kugira icyo bafasha abahinzi batishoboye.”
Mu masezerano y’2003 yasinyiwe I Maputo, u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika, byasinyiye kongera umusaruro uva mu buhinzi; biha 10% ibikorwa by’ubuhinzi mu ngengo y’imari yose igenerwa ibihugu.
Ingengo y’imari yagenewe ubuhinzi mu mwaka 2015-2016 ingana na miriyari 120.6 mu ngengo y’imari yose ingana na miriyari 1,768.2. Naho mu mwaka 2014-2015 ikaba yaranganaga na miriyari 90.3 mu ngengo y’imari yose yanganaga na miriyari 1762.3.
Uwase Denise

jeudi 25 juin 2015

UMUVUNYIWASE.COM: Nyarugenge: Guca imitaka ku muhanda ni gahunda yo ...

UMUVUNYIWASE.COM: Nyarugenge: Guca imitaka ku muhanda ni gahunda yo ...: Abacuruzi b’ amafatabuguzi y’itumanaho TIGO, MTN, AIRTEL bakorera mu mitaka yo ku muhanda mu Murenge wa Kimisagara babujijwe kwonge...

Nyarugenge: Guca imitaka ku muhanda ni gahunda yo kurwanya akajagari n’ubujura- Ruzima Serge




Abacuruzi b’ amafatabuguzi y’itumanaho TIGO, MTN, AIRTEL bakorera mu mitaka yo ku muhanda mu Murenge wa Kimisagara babujijwe kwongera gucururiza mu mitaka, mu rwego rwo kurwanya akajagari n’ubujura nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Ruzima Serge.
Mu masaha ya mu gitondo hafi yaho imodoka zifatirwa ahitwa kuri station ya Kimisagara , abagenzi barinjira mu modoka abandi barasohoka. Hafi aho hari utumeza tw’abacuruzi b’amafatabuguzi y’itumanaho, bamwe nta mitaka bafite, abafite imitaka nayo irasanzwe si iy’akazi. Buri wese afite uwo arigu kwakira, yaba uwohereza amafaranga , uyakira cyangwa ugura ikarita yo guhamagara.
Gahunda yo gukuraho imitaka kuri aba bacuruzi imaze ukwezi itangiye gushyirwa mu bikorwa muri zone ya Kimisagara. Umwe mu bacuruza ifatabuguzi muri aka gace, iseta akoreraho arakora wenyine abandi bari ku mazu abegereye. Agira ati:”… abandi bagiye kwikinga izuba njyewe ni uko ubu nari mfite abo ngomba guha ama inite”.Yongeraho ko nubwo bo badakoresha imitaka hari abandi babirengaho bakayikoresha harimo iya kampani bakorera, bayibambura bagakoresha imitaka isanzwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara Ruzima Serge,   avuga ko iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo guca akajagari gatezwa n’imitaka aho usanga imwe iba yarashaje, ikaba yateza umutekano mucye bitewe n’uko iba yegereye umuhanda cyane. Ibi ni bimwe mu byo uyu muyobozi asaba :“Twifuza ko ama kampani yabo yabashakira inyubako bakoreramo, usanga umuntu afashe umutaka awushinze mu muhanda, aho abantu banyura, ni ikibazo twashatse gukemura.”
Ruzima Serge Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kimisagara
Nubwo iyi gahunda yo gukuraho imitaka yatangijwe, Ruzima avuga ko hari abatarabyumva bagaca mu rihumye, aha akoresha ijambo “cache-cache” (kwihishanya), ni ukuvuga ko abagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda n’abacuruzi bacungana ku jisho.
Serivisi itangwa nabi
Mu mihanda ikikije Umurenge wa Kimisagara, guhera saa tanu kugeza saa munani z’amanywa usanga utumeza twa bamwe mu bacuruzi b’ifatabuguzi ry’itumanaho twashyizwe hirya, badahari.
Ku zuba kureba muri telephoni biragorana
Kubera izuba kandi , umucuruzi ukora muri aya masaha nta mutaka afite, areba muri telefoni ahengereza. Umwe agira ati “… izuba iyo ryacanye nta mutaka witwikiriye, akazi kaba katoroshye kureba muri telefoni biba bikomeye.”
Abakenera izi serivisi nabo bavuga ko babura ubafasha muri aya masaha. Uwimana Valens atwara moto muri zone ya Kimisagara. Avuga ko akenshi akenera kubitsa amafaranga uko atashya, ariko aho iyi gahunda yatangiriye asigaye aza akabura umuntu umufasha ”ngo baba bagiye kugama izuba ” agakomeza ashakisha ahandi yakemurira iki kibazo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara yemeza ko ntacyo bizabangamira ku bukungu. Agira ati: “… ingaruka mu ruhande rumwe tubona ntayo, iyo umuntu akeneye serivisi ayisanga aho iri, kuko hari abakorera ahantu hemewe” ubuyobozi bukaba bwarabwiye aba bacuruzi ko baguma aho basanzwe babona abaguzi, bagakuraho imitaka, bagasigarana umwambaro wa kampani bakorera.
Umujyi wa Kigali ukaba uri mu biganiro n’ama sosiyete y’itumanaho kugira ngo akemure iki kibazo cy’imitaka, ashakire abakozi bayo ahantu hakwiriye ho gukorera.
Uwase Denise
Visit: http://www.paxpress.org/nyarugenge-guca-imitaka-ku-muhanda-ni-gahunda-yo-kurwanya-akajagari-nubujura-ruzima-serge/

lundi 22 juin 2015

Turusheho kumenya uko Hepatite C yandura n’uburyo twayirinda


Uburyo yandura
  • Gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuntu ufite virusi ya Hepatite C.
  • Gukoresha ibikoresho bikomeretsa byakoreshejwe n’umuntu ufite iyi virusi akikomeretsa, ubikoresheje nawe iyo yikomerekeje yandura virusi ya Hepatite C. Muri ibyo bikoresho harimo inzembe, imakasi, amaherena n’ibindi bikoresho bikomeretsa…
  • Kwishyirishaho ibishushanyo ku ruhu (tatouage), kwipfumuza amatwi hakoreshejwe ibikoresho bimwe ku bantu batandukanye.

Umubyeyi ashobora kwanduza umwana we amubyara
kumwanduza amubyara source www questmachine org

Urubuga rwahttp://www.eurekasante.fr/ ruvuga ko nubwo umugore urwaye virusi ya hepatite C atabujijwe gutwita, bibujijwe ko yatwara inda arigufata imiti y’iyi ndwara, cyane cyane mu mezi abanziriza kurangira kw’imiti y’indwara ya hepatite C.

Umubyeyi urwaye hepatite C, mu gihe abyara, umwana aba afite ibyago byo kwanduzwa bingana na 3 kugeza kuri 5 ku ijana. Ibi bikaba biterwa n’uko mu gihe cyo kubyara virusi ya hepatite C iba iri hejuru cyane mu maraso ku bagore bayirwaye by’akarusho ababana ubwandu bwa SIDA .
Iyo umwana avutse, ubukana bwa hepatite C buba budakabije. Umwana akaba atangira gukurikiranwa afite umwaka umwe.

Uru rubuga ruvuga ko igikorwa cyo kubaga umubyeyi mu gihe cyo kubyara bitagabanya ibyago byo kwanduza hepatite C umwana uvuka.
Ariko kandi, konsa ntibishobora kwanduza umwana hepatite C, gusa ababyeyi bagirwa inama yo kutonsa igihe ku mabere hari ibikomere cyane cyane ku moko.
Mu Rwanda, ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka w’2011 bwagaragaje ko abagore batwite bagera kuri 3,5% bafite indwara z’umwijima.

      Indwara ya Hepatite C ntiyandura muri ubu buryo

Nkuko OMS ibitangaza, indwara ya Hepatite C ntiyandurira mu gusangira, mu biryo, mu mazi, gukoranaho n’umuntu uyirwaye, gusangirira ku kirahuri kimwe cyangwa ibindi bikoresho byo kuriraho, kwitsamura cyangwa gukorora.

Kubana n’umuntu urwaye Hepatite C, ntibyongera ibyago byo kwandura mu gihe wakurikije amabwiriza yo kwirinda iyi ndwara.

OMS kandi isaba ko abantu barwaye Hepatite C batakurwa mu kazi, mu ishuri, no mu bindi bikorwa bitandukanye.

Abantu bafite uburwayi bwa Hepatite C bajya bitabira gahunda z’ubuvuzi hakiri kare no bagahabwa inama za ngombwa, bagakingirwa Hepatite A na B mu rwego rwo kwirinda ko zakuririraho zikabazahaza umurwayi wa Hepatite C ndetse bikaba byarinda umwijima.
Umuntu usanze arwaye Hepatite C, agomba guhita atangira gufata imiti igabanya ubukana bw’iyi.
Gukurikirana byihutirwa umurwayi wa Hepatite C kugira ngo hirindwe ko yarwara umwijima udakira

.
Kwivuza Hepatite C birahenze
Nk’uko bigaragazwa n’inzego zibishinzwe, kwivuza indwara ya Hepatite C birahenze. Imiti yatangwaga mbere yarahinduwe ku buryo izajya itangwa mu gihe gito ugereranije n’igihe byamaraga.
dr Mbituyumuremyi Aimable source imvaho nshya

Ukuriye agashami gashinzwe kurwanya indwara zandurira mu maraso mu Kigo gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Mbituyumuremyi Aimable, avuga ko imiti yari isanzwe itangwa mu Rwanda yakizaga gusa 40% by’abayifataga. Ikaba kandi yaragiraga ingaruka zikomeye ku bayihabwaga ndetse igahenda cyane, aho wasangaga mu gihe kingana n’ibyumweru 48 umurwayi yatangaga hafi miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Dr Mbituyumuremyi  avuga ko umuti mushya, ugiye gutangwa wo unyobwa gusa mu byumweru 12 kandi ukaba ugizwe n’ibinini  gusa mu gihe uwa mbere wabaga ari inshinge.
Yemeza ko hakurikijwe uburyo indwara ya Hepatite C yandura kandi igahenda kuyivuza, byaba byiza kuyipimisha kare urwaye agatangira kwitabwaho.

« Kwirinda biruta kwivuza, urebye ukuntu Hepatite C yandura, n’ uburyo ihenze kuyivuza. Ubu tugomba gushyira imbaraga mu kwirinda» Yemeza ko hakorwa ubukangurambaga hifashishijwe abajyanama b’ubuzima mu rwego rwo kurwanya iyi ndwara.

Uwase Denise

http://www.paxpress.org/turusheho-kumenya-uko-hepatite-c-yandura-nuburyo-twayirinda/

vendredi 8 mai 2015

Mukindo: Abahawe akazi na FONERWA barinubira kudahemberwa igihe

Abaturage bo mu murenge wa Mukindo, bavuga ko bahawe akazi mu bikorwa bitandukanye bikubiye mu mishinga iterwa inkunga n’Ikigega cy’igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije no guhangana n’Imihindagurikire y’Ikirere, FONERWA, nyamara ngo guhembwa ni amahirwe.

Nzabakurana Moise w’imyaka 32, atuye mu Kagari ka Runyinya mu mudugudu w’Agashari. Arerekana ibipande ahemberwaho n’umushinga wa Fonerwa, akaba avuga ko guhera mu kwezi kwa mbere yahembwe ikenzeni (iminsi 15, Ndlr) imwe. Agira Ati “N’iyo kenzeni ishize bajya kuguhemba bakagukata.”

Ibi ni ibipande Nzabakurana Moise asinyirwaho imibyizi
Ibi ni ibipande Nzabakurana Moise asinyirwaho imibyizi (Ifoto: Uwase D.)

Uwitwa Ibyimana Jeanne ni umupfakazi w’abana 2, akaba umwe mu bahawe akazi mu bikorwa byo guca imirwanyasuri no gukora amaterasi y’indinganire. Agira ati « ikitubangamiye ni abadukoresha. Mva mu muringoti wa mbere , nkajya mu wa kabiri nkawuvamo saa saba, nyuma bakambwira ko bampemba igice. Amafaranga magana atanu yanteza imbere koko ? »
Uretse Jeanne uvuga ko ahembwa make, na bagenzi be bakora akazi kamwe, bavuga ko nyuma ya buri minsi 15 basabwa gukora undi mubyizi batishyurwa uhwanye n’amafaranga igihumbi. Ibyo babifata nk’akarengane.
Ngabonziza Innocent utuye mu mudugudu wa Rulimbi, mu kagari ka Nyabisagara, avuga ko bagitangira gukora mu bikorwa by’iki kigega bari bazi ko kije kubatera inkunga, nyamara ngo hari ubwo babona bacunaguzwa.
Bakora mu materasi, imirwanyasuri, abandi barubaka. Abaturage twaganiriye nabo bemeza ko bishimira imirimo bahawe, kuko itunga imiryango yabo, ariko ngo bikaba bigorana kugira ngo bishyurwe.
Hari abamaze imyaka 6 batarishyurwa
Basa n’ababimenyereye ndetse bahebye. Ishuri rya ESI Magi rimaze imyaka 6 ryubatswe, bamwe mu baryubatse bavuga ko batigeze bishyurwa imibyizi 16.
Kamazi Claude mu Gitega wo mu Kabatsi avuga ko yari umuyede, hakaba hari abafundi bafitemo amafaranga menshi ariko bagira ubwoba bwo kubivuga.
Inzego zibishinzwe zibizeza ko bazahembwa bikaba iby’ubusa. Kamanzi Claude akomeza agira ati “Turabibaza bakatubwira ngo bazayaduha, tugaheruka batubwira batyo. “
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukindo,  Ndungutse Moiseavuga ko abubatse amashuri ntibahembwe, bakorerwa ubuvugizi kugira ngo bahembwe.

Gitifu wa Mukindo, Ndungutse Moise
Gitifu wa Mukindo, Ndungutse Moise (Ifoto: Uwase D.)

Kongera umusaruro no guhanga imirimo ku rubyiruko ni imwe mu nkingi zikubiye muri EDPRS ya 2, intego yayo ikaba ari ugushyiraho byibuze imirimo mishya 200.000 buri mwaka.
Uwase Denise